Ahabanza » Umuryango » Urugo » Ibinyoma 7 bijyanye n’amafaranga warinda urugo rwawe

Ibinyoma 7 bijyanye n’amafaranga warinda urugo rwawe

Yanditswe kuwa 30-04-2019 Saa 06 : 43

Kimwe mu bintu bigora abashakanye cyangwa abagiye kubana ni ukubwizanya ukuri kose ku bijyanye n’amafaranga. Ibi rero bigira ingaruka mbi mu mibanire yabo ugasanga ntibizerana cyangwa umutungo w’urugo urasesagurwa. Ibi ni bimwe mu binyoma babwirana nuko wabikosora niba ubikora :

1. Guhisha ko utishyuye fagitire : akenshi ushinzwe gukora ikintu runaka abeshya uwo babana ko yishyuye kandi atari byo. Ibi byerekana ko ubeshya adafite umudendezo mu mubano wabo. Ni byiza gufata igihe cyo kwibaza impamvu udafite umudendezo ukayishakira igisubizo hanyuma ukabwira mugenzi wawe ukuri kose .

2. Guharira umuntu umwe akaba ariwe ujera (gérer) amafranga : Hari abatinya kujera amafranga ngo badakora amakosa. Hari n’igihe aba abona mugenzi we abikora neza kumurusha. Uko byaba bimeze kose, byaba byiza mugiye mugira umunsi muvuga ku buryo mukoresha mafaranga byibura rimwe mu kwezi kuburyo mwembi muba muzi uko ibintu bihagaze.

3. Kwemera kugura ikintu gihenze : hari igihe wemera kugura ikintu kirenze ubushobozi bwanyu kubera impamvu nyinshi harimo kwanga gushwana mu gihe wanze. Ugahitamo ko ingaruka zibazaho mwembi. Byaba byiza mbere yo kugura ikintu mwicaye hamwe mukareba ibyiza n’ibibi bw’icyo mugiye kugura noneho mugafata ingamba.

4. Kwemerera undi ko amafaranga yawe ari aye : kandi hashira iminsi micye ugatangira gufungura compte ya banki atazi cyangwa ibimina atazi. Ibyo byerekana ko utizeye mugenzi wawe cyangwa se ko uhora witeguye ko mu gihe habaye ikintu kibi hagati yanyu waba wariteguriye inzira. Byaba byiza ushakishije impamvu ubikora hanyuma mukazicara ukamubwiza ukuri, ukamubwira n’impamvu ibitera, mugashaka igisubizo gituma utekana.

5. Guhakana ko hari ikintu gishya waguze : mugenzi wawe yakubaza ko waguze ikintu runaka ugahakana umwemeza ko ukimaranye igihe. Ibi byerekana ko ushobora kuba ukoresha amafaranga nabi. Byaba byiza ukoze budget ntarengwa y’amafaranga uzajya ukoresha, ugakora uko ushoboye ntuyirenze. Byagufasha kuticira urubanza rw’ibyo ugura.

6. Kubeshya ko nta nguzanyo ufite cyangwa ko ufite inguzanyo nto kandi ari nini. Ni byiza kubyemera kandi byaba ngombwa ugatandukanya aho muyabika ukiyemeza kwishyura inguzanyo udashyize inshingano yo kwishyura kuri mugenzi wawe kandi nta ruhare yagize ufata iyo nguzanyo.

7. Kuvuga ko utagira amafaranga menshi kandi uyafite : hari abatinya kwerekana ko bafite amafaranga kubera ko batinya ko bahita bayabasaba cyangwa ko babakundira ayo mafaranga. Hari n’igihe abadamu bahembwa menshi batinya kubivuga mu gihe aziko umugabo we atabyakira neza. Ni byiza ko mwashaka ubufasha ku bantu babagira inama uko mwabana neza kandi umwe afite amafaranga menshi undi atayafite.

Hifashishijwe urubuga rwa hermoney
photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe