Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Umuceri uvanze n’amagi n’amashaza

Umuceri uvanze n’amagi n’amashaza

Yanditswe kuwa 29-04-2019 Saa 08 : 12

Ibikoresho ku bantu 4

  • Umuceri 400 g
  • amagi 2
  • igitunguru kinini 1
  • jambon ikasemo uduce twa mpande enye 100 g
  • Amashaza 100 g
  • Tungurusumu uduce 3
  • Isosi ya Maggi
  • Persil
  • Amavuta y’ibihwagari
  • Umunyu
  • Agasenda

Uko bikorwa

  • Teka umuceri mu mazi ushye neza udafatanye
  • Sekura tungurusumu ukate ibitunguru mo uduce duto cyane
  • Umuceri uhiye wushyire ku ruhande.
  • Mu gisorori, kubita amagi hamwe n’umunyu agasenda na persil. Koramo umureti muto ukatemo uduce duto cyane
  • Mu isafuriya shyushya amavuta, ushyiremo ibitunguru wakase, vanga iminota micye hamwe na tungurusumu.
  • Ongeramo jambo n’amashaza ureke amashaza ase nk’ahinduye ibara.
  • Ongeramo umuceri uvange byose
  • Ongeramo isosi ya maggi, kugirango umuceri uhindure ibara.
  • Rangiza wongeramo twa duce tw’umureti ushyiremo akunyu gacye kuko mu isosi ya maggi haba harimo umunyu. Wutegure ugishyushye.

Byavuye ku rubuga rwa 750g.
photo Google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe