Igitoki kirimo amata ya coconut

Yanditswe: 10-04-2019

coconut milk, cyangwa amata ya coconut, ntago akunzwe gukoreshwa mu guteka mu Rwanda ariko amata ya coconut aracuruzwa i kigali mu ma alimentation acuruza ibintu biva hanze.

Ibikoresho :
Igitoki 2 kg
Ibirungo : ibitunguru, puwaro, povron, inyanya,
Amazi 3l
amata ya coconut, aka boite 1

Uko bitekwa
Togosa ibitoki nibimara kubira ushyiremo ibirungo byose, kimaze gushya habura gato ngo ugikureho sukamo amata ya coconut. Bireka bibire iminota micye, shyiramo akunyu.
gitegure gishyushye.

Iyo washyizemo amata ya coconut ntago ushyiramo amavuta.

Agasaro.com
photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe