Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Umuvugo : Mpambukira Mawe Menye Amateka

Umuvugo : Mpambukira Mawe Menye Amateka

Yanditswe kuwa 12-04-2019 Saa 09 : 33

MPAMBUKIRA MAWE MENYE AMATEKA

Babyeyi banjye mvutse I Rwanda ,
Mpageze nsanga ibitari byiza
Byabaranze muri uyu mutaka
Kuko nje ejobundi hano dutuye.
Mbasabye nshikamye ni munyumve
Mbimenye imvano uko byagenze
Ngo yemwe rwose ntavoma hirya
Bakampa ibirohwa birimo imyanda
Byanyica umutima nkazapfa nabi.
Babyeyi beza ndabinginze
Ubu ndabareba murembera
Ukuri kwanyu ni ko kabando
Tuzisunga kakaba inshyimbo
Y’iminsi yacu y’ejo heza.
Ninako yemwe somero ryacu
Tuzakuramo iby’ingirakamaro
Tuzasangiza ibirezi by’ejo
Bigakura neza bizi u Rwanda.
Murantege yombi babyeyi beza,
Nazindutse cyane nje kubashaka
Ngo ukuri kwanyu ku byabaye
Kuri Jenoside yakorewe abatutsi
Mukumpeho impamba y’ubu buzima !!!

Nimutakumpa mawe ndeba,
Mufite ubuzima dukesha kizima,
Abatabakunda bazambeshya ?
Nguteze yombi kibondo nkunda,
Ibyo ndabizi isi irashaje,
Irimo byinshi bivangavanze,
Irimo benshi bateye ukundi
Hakaza kandi ibiva imahanga
Interineti irimo iratwika
Igoreka ibyacu ibivuga nabi
Amateka yacu ni ko iyabusanya.
Mubyeyi mawe nciye bugufi
Hambuka umbwire dore burije
Amateka yanjye uyave imuzingo
Uyampe imvano uko yakabaye
Uyampe neza umutima utuze
Y’icyenda na kane na mbere yaho.
Cyo bura bwanjye reka nkubwire,
Mirongo icyenda ihererwa na kane
Uru Rwanda ureba rwishe abacu
Bizira icyaha cyangwa icyasha
Bizira icyiiza cyo gatsindwa,
Bizira impamvu habe na ntoya.

Imisozi yose iba nyarusange
Barabutsemba ubwoko TUTSI
Amazu aratwikwa,inka ziraribwa
Urwango iwacu ruhabwa icumbi.
Barasenye tubura intaho
Imitavu icutswa igicuku kinishye
Twitwa intwaza twarabyaye
Twitwa impfubyi twarabyawe
Tumugazwa yemwe turi batoya !!!!
Nta miryango yo kwisunga
Nta sowanyu na nyokowanyu
Dore nyogosenge asigaye ari umwe
Na ba nyokorome ibyo urabiruzi
Baratsembwe muri urya mwaka !! !
Nanjye ureba mbara amateka
Imbavu ntazo baracoce
Umutwe ntawo barashegeshe
Amaguru ngaya barabaje
Ngaho ngayo amateka yacu !!!
Yoooooooooooooo ,mstwiii !!
Iyi nkuru umbwiye inteye intimba,
Ariko se kandi komeza umbwire
Ko byari bikaze byo gatsindwa,
Ni nde waje kubaha kubaho ?

Ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa,
Birimo bicika umuhoro utsemba,
Inkotanyi wumva izi z’Amarere
Zari nkeya zitesha abanzi
Zigobaka u Rwanda ubona uyu munsi !!!
Reka nzishime izi z’Amarere
Nkotanyi zacu aho muri hose
Biva kumutima njye ndabashimye
Umfashe nawe kubaha ishimwe
Aho mwadukuye hitwa ibwanzi
Utabashima yitwa umwanzi
Ntagacane iwacu I Rwanda
Yagize nabi yica abacu !!!
Ndabona bwije mawe umbyara
Kandi rwose amatsiko anzonze
Yaya amateka y’urwatubyaye.
Emera umbwire sindiho nshyoma,
Merewe nabi ndashaka kumenya
Uko byagenze ntaraza ku isi.
Ese kwa Sitera nyina wa kobwa,
Harya munsi yacu iyo mu rutoki
Papa ubabyara yagiye hehe ?

Nturiho ushyoma ndakumva rwose
Papa wa kobwa uriya ureba,
Aba mu buroko kuko yakatiwe
Yishe abacu by’agashinyaguro
Muri urya mwaka nateruye mvuga !!!
Bukomeje kwira mubyeyi wanjye,
Gusa ngusabe ikindi kitakugoye
Kirimo ingamba zikwiye u Rwanda
Kirimo umurage uhabwa abawe
Umurage mwiza ukwiye u Rwanda !!!
Mwigire hino ga mfura zanjye,
Mwakure nabo bo mu gikari
Murebe neza abo ku irembo
Hatabuze n’umwe uko nababyaye
Mushyike hasi mutekanye
Muntege yombi mbahe impanuro !!!
Iyi Jenoside yatsembye TUTSI
Yashegeshe u Rwanda irugira nabi
Irarusenya ruba umuyonga
Kubw’amateka arimo urwango.
Umurage nguyu ndawubahaye
Ibyo murabyumve bana banjye
Mwimike urukundo mwanjye urwango
Mukunde bose ntakuronda
Mwibuke kandi by’igihe cyose
Abacu bose bishwe nabi
Mubahe agaciro gakwiye muntu
Imibiri yabo na nuyu munsi
Iri ku gahinga imihanda yose
Mucyo dufatanye nk’abanyarwanda,
Uzi aho uri ajye ahagaragaza
Ushyingurwe neza bikwiye muntu.
Muntege yombi Ubugira kabiri ,
Bana banjye dore ndashaje,
Kubaho neza biraharanirwa
Gukunda umurimo rikaba ibanga
Nibwo butwari ndabinginze !!!
Ndi umunyarwanda y’abanyarwanda
Irajye ibaranga aho muri hose
Ndetse na none nabibabwire
Never again ihora kumutima
Ibabere umusingi urema ubumuntu
Izabe intambwe idasubira inyuma !!!!
Tumanitse amaboko mawe nkunda,
Kubw’amateka uduhaye none
Ndetse n’impanuro ziguturutseho.
Dore amagambo atuvuye I bwonko
Arimo gushima dufata ingamba
Zuje urukundo rurimo ubupfura
Burema umuntu uyu nyamuntu !!!

Duhakanye rwose uko muturuzi
Ko ingengabitekerezo ya Jenoside
Tuyanze urunuka aho turi hose
Dusaba abandi kumera nka twe
Intego ni imwe yo kutubumba
Muri uru Rwanda rw’abanyarwanda
Twubake u Rwanda twifuza
Kandi “twibuke kwiyubaka”.

NSABIMANA JEAN PAUL
TEL : +250 788 618 209
e-mail:njp2002fr@yahoo.fr

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe