Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Isupu y’ifi

Isupu y’ifi

Yanditswe kuwa 01-04-2019 Saa 09 : 55

Ibikoresho

  • Ibyasigaye ku ifi umaze gukuraho imihore ( filet)
  • Imboga : inyanya 2, ibitunguru by’umutuku 2, puwaro 1, igitunguru 1 cy’ umweru, agace gato ka fenouil, akababi ka laurier 1, agace ka teyi
  • Amazi
  • Amavuta

Uko bikorwa

  • Mu isafuriya shyiramo amavuta ya elayo (huile d’olive) ahagije, ugaraguremo imboga zose usibye inyanya, bimaze guhumura
  • Ongeramo ibyasigaye by’ifi, inyanya, teyi na laurier,
  • Ongeramo amazi ashyushye abirengeye ushyire ku muriro, nibimara kubira, ugabanye umuriro bikomeze bibire gato, nk’iminota 30.

Biteguranye n’uduce t’wumugati twokeje.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe