Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Sahle, Perezida wa mbere w’umugore muri Etiyopiya

Sahle, Perezida wa mbere w’umugore muri Etiyopiya

Yanditswe kuwa 21-02-2019 Saa 11 : 59

Sahle-Work Zewde ni perezida w’igihugu cya Etiyopiya guhera mu kwezi kwa cumi 2018. Niwe mugore wa mbere ubaye perezida muri icyo gihugu ndetse ni nawe w’umugore wenyine uri gukora akazi kubu perezida w’igihugu muri iki gihe muri Afurika.

Mbere y’uko aba perezida wa Etiyopiya, Sahle yakoze imirimo itandukanye irimo kuba ambasaderi wa Etiyopiya muri Senegal, Djibouti, mu Bufaransa n’ahandi. Yabaye kandi umuyobozi mu muryango wunze ubumwe bwa Afrika ndetse yanayoboye ishami rya Unesco muri Tunisia na Maroc. Mu gihugu cye yigeze kuba umuyobozi mukuru muri ministeri y’ububanyi n’amahanga.
Sahle yize kaminuza mu Bufaransa aho yize Natural Science. Akaba yaravutse mu 1950 mu muryango w’abakobwa bane akaba ari imfura. Sahle arubatse afite abana 2 b’abahungu.

twabikuye kuri wikipedia.
photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe