Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Inyama zikaranganye moutarde

Inyama zikaranganye moutarde

Yanditswe kuwa 19-02-2019 Saa 09 : 43

Ibikoresho

 • Inyama bakoresha steak 500g
 • Agakopo 1 k’ibihumyo
 • Ibitunguru 2
 • Amavuta ikiyiko 1
 • Soya sauce 10 cl
 • Ibiyiko 3 by’ifarini
 • Amazi 15 cl
 • Creme fraiche idafashe cyane 15 cl
 • Moutarde Ibiyiko 2
 • Umunyu
 • Agasenda

Uko bikorwa

Kata inyama udupande twa mpande enye. Vanga soya sauce n’ifarini ibiyiko 2. Bisuke ku nyama uvange iyo sosi yinjiremo neza. Bireke bimare isaha.

Kata ibitunguru ubishyire ku ruhande. Shyushya amavuta mu isafuriya, shyiramo inyama, garagura ku muriro mwinshi uhindura inyama ku buryo zifata irange impande zose (nk’iminota 5-10). Zikuremo uzishyire ku ruhande

Muri ya safuriya wakaranzemo inyama shyiramo ibitunguru iminota nk’itanu ku muriro uringaniye, ushyiremo ibihumyo. Vanga iminota 2 ushyiremo ifarini yasigaye. Vanga neza shyiramo amazi, umunyu n’agasenda, reka bibire ukomeza uvanga.

Gabanya umuriro ushyiremo moutarde. Vanga neza ushyiremo za nyama, bireke bibire iminota 5.
Shyiraho crème fraiche ureke bishyuhe akandi kanya bishyuhe byose hamwe. wabitegurana n’umuceri.

Hifashishijwe urubuga rwa cuisine.notrefamille

IBITEKEREZO

 • Andika hano igitekerezo cyawe