Salade y’inkoko na avoka

Yanditswe: 12-02-2019

Ibikoresho (abantu bane)

  • Imboga za salade cyangwa laitue agafungo 1
  • Inyanya 2
  • Avoka 2
  • Indimu 2
  • Inyama z’Inkoko itogosheje zitarimo amagufa
  • Imizabibu yumye micye
  • Fromage ya parmesan irapye
  • Agasenda 1
  • Soya sauce
  • Amavuta ya olive ibiyiko 6
  • Uturungo tw’imboga twitwa ciboulette cyangwa coriandre ( hari abazita celeri)

Uko bikorwa

  • Kora isosi : indimu imwe yikatemo uduce duto cyane, vanga n’umutobe w’iyindi ndimu, uyivange n’urusenda warapye wakuyemo utubuto, udutonyanga twa soya sauce, amavuta ya olive, uturungo tw’imboga,n’imizabibu yumye. Vanga neza.
  • Mu kindi gisorori shyiramo imboga za salade, inyanya wakase, avoka zikase n’ibice by’inyama z’inkoko.
  • Sukaho ya sauce wakoze mbere hanyuma unyanyagizeho utuvungu twa fromage

twifashishije journal des femmes.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe