Ahabanza » Umuryango » Urugo » Ibintu 10 mwakora ku munsi wa Saint valentin

Ibintu 10 mwakora ku munsi wa Saint valentin

Yanditswe kuwa 12-02-2019 Saa 18 : 16

Ku munsi wa Saint valentin ni umunsi abakundana bizihiza urukundo rwabo bakora ibikorwa bitandukanye. Mu gihe abenshi bahitamo gusangira muri za restaurant hari n’ibindi bikorwa mushobora gukora niba mushaka guhindura :

  • Gutemberera ahantu hashya : kuvumbura ahantu hashya ni ibintu byiza ku bakundana, ndetse bakabona n’umwanya wo kuganira mu kugenda no kugaruka. Mwajya ahantu h’ubwiza nyaburanga.
  • Gufata amafunguro ya mugitondo mukiri mu buriri ibi byakorohera abashakanye
  • Gutumira abandi bantu bakundana mukagira imikino mukora : gukina amakarita, igisoro, Monopoly, n’ibindi
  • Musubiremo ijoro rya mbere musohokana gusangira uko ryari rimeze. Aho mwagiye amagambo mwabwiranye
  • Mushobora kujya muri Spa hamwe
  • Mwateka muri kumwe ikintu gishya mudasanzwe murya niba mukunda guteka. Murebe ibyo mwateka kuri web y’agasaro.com
  • Gukora ikintu hamwe : gushushanya tableau muzamanika mu nzu, kugura amarido mashya mukayamanika, guhindura décor y’inzu cyangwa se ikindi kintu icyaricyo cyose,
  • Murebe film nshya hamwe nziza
  • Muhane impano bitewe n’ibyo mukunda. Reba impano mwatanga
  • Mwandikirane amabaruwa y’urukundo. ibi byakorwa cyane cyane n’abatari hamwe kuri uwo munsi.

Ibi rero ni bimwe mu byo mwakora ku munsi wa Saint valentin. Niba ufite ikindi gitekerezo wagisangiza abandi basomyi.

Hifashishijwe urubuga rwa countryliving.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe