Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Uburoso 8 bw’ingenzi mu kwisiga ibirungo

Uburoso 8 bw’ingenzi mu kwisiga ibirungo

Yanditswe kuwa 05-02-2019 Saa 22 : 26

Kuri iki gihe abakobwa n’abadamu basigaye bakunda kwisiga ibirungo, gusa ni bacye bakoresha uburoso bwabugenewe. Nyamara iyo uburoso bukoreshejejwe ibirungo bigaragara neza kurenza iyo butakoreshejwe.Habaho uburoso bwinshi cyane ariko ubwo akenshi bukoreshwa n’abasiga ibirungo babigize umwuga. Mu gihe ushaka kwisiga ibirungo mu buryo busanzwe bwa buri munsi ntago ukeneye uburoso bwinshi. Mu gihe rero utamenyereye gukoresha uburoso bw’ibirungo, ubu bukurikira nibwo waheraho ukaba usa neza.

  1. Uburoso bwa puderi : Ni puderi ya ngombwa cyane, akenshi abantu niyo baba bafite yonyine. Isiga puderi mu buryo bwiza kurenza eponge. Eponge akenshi ntago inogereza neza.
    JPEG - 16.2 ko
  1. Uburoso bw’ingohe : ingohe zisize puderi y’ibara ukoresha ziba zisa neza kurenza gusiga tiro yiryo bara.
    JPEG - 11.8 ko
  1. Uburoso bwo kunogereza ku maso : (3)
  2. Uburoso bwa puderi isigwa mu mpera zo mu maso biba byiza ko mu maso hose haba hadasa kimwe ahubwo iyo wongeyeho akabara kajya kwijima biba bisa neza wagirango nta birungo byinshi wisize.
    JPEG - 8.5 ko
JPEG - 8 ko
  1. Uburoso bwo gusiga aga puderi gafite ibara ku matama : Ni abantu bacye bisiga iyi ouderi ariko iyo hari akabara kajya gusa iroza ku matama umuntu aba afite fraicheur pe !
  2. Uburoso bwo gusiga hejuru y’amaso (6)
    JPEG - 8 ko
  1. Uburoso bwo gusiga ku munwa : cyane cyane kuri rouge à lèvre y’amazi. Bisa neza kurusha.
    JPEG - 8 ko
  1. Uburoso bwo gusiba amabara y’umukara munsi y’amaso. Ku bantu bagira munsi h’amaso hazaho amabara y’umukara bakoresha ubu buroso babusigisha basigaho crème isiba ibyo bisiga.

Gukoresha uburoso bizatuma ibirungo bisa neza. Mu gihe ugerageje ukabona bikomeye cyangwa bifata umwanya mwinshi ni uko utaramenyera uko uzagenda umenyera bizagenda byihuta. Numara kubimenyera uzajya ubukoresha bitagufashe umwanya munini.
Rero mu kwisiga ibirungo ntago ari ugupfa gusiga, bigomba no gusigwa neza.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe