Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Ishu irimo indagara

Ishu irimo indagara

Yanditswe kuwa 05-02-2019 Saa 21 : 57

Ibikoresho

  • Indagara nk’ ibiyiko bibiri
  • Ishu iringaniye
  • Igitunguru 1 kinini
  • Puwavuro 1
  • Inyanya 3
  • Amavuta

Uko bitegurwa

  1. - Tumbika indagara mu mazi igihe cy’isaha mbere yo kuziteka, hanyuma uzoze neza
  2. - Hagati aho kata ishu n’ibindi
  3. - Mu isafuriya, shyiramo amavuta, nashyuha ubanzemo indagara uvange iminto nk itanu
  4. - Shyiramo ishu wakase, ugaragure iminota nk’icumi.
  5. - Shyiramo ibitunguru na puwavuro ukomeze ugaragure
  6. - Ibitunguru nibishya ushyiremo inyanya uvange
  7. - Pfundikira ariko ujye unyuzamo uvange inyanya zishye
  8. - Bikureho, izi mboga wazitegurana n’ibirayi cyangwa umuceri.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe