Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Kumwibagirwa byarananiye ariko sinkimwizera nkore iki ?

Kumwibagirwa byarananiye ariko sinkimwizera nkore iki ?

Yanditswe kuwa 12-12-2018 Saa 20 : 03

Ndi umukobwa utari umwana kuko mfite 27ans, ndabasaba inama.

Nakundanye n’umusore tukiga secondaire twembi hashize umwaka abo biganaga bambwira ko asigaye akundana n’undi mukobwa. Narababaye ariko nyuma gato babimbwiye nawe aza kubimbwira ansaba imbabazi ko yagendeye mu kigare ariko ko yicuza. Naramubabariye ariko mubwira ko twaba turetse ibyo gukundana tukabanza tukiga hanyuma twazakura dufite impamvu yo gukundana noneho tugakundana.

Turangije kaminuza twarongeye turakundana kandi nta mikino yari irimo nka mbere twari tumaze imyaka 3 dukundana umuryango we wose wari unzi twari dufite gahunda yo kubana muri 2019.

Mu mezi 5 ashize natangiye kubona yahindutse ansaba kubaho nkuko aba mariee babaho mwibutsa ko atari byiza kandi ko iminsi dusigaje ngo tubane ari micye yakwihangana. Ariko yanga kunyumva ahubwo atangira kunyumvisha ko n’abandi babaho gutyo kandi imyemerere yanjye ntinkundira kubaho gutyo. Hanyuma ambwira ko atakomeza niba nanze kubaho uko ashaka kandi communication ihita ihagarara. Nabaye ntuje gato nibwira ko azumva ukuri ariko mbona ibyo yakoze yari yabitekerejeho, hashize ukwezi numvaga ngiye nko guturika umutima kuko mu byukuri naramukundaga namusabye ko twahura tukaganira ariko byarangiye ntacyo bitanze.

Hari hashize amezi 5 araza arambwira ngo nimubabarire ngo yarampemukiye ngo ariko nimubabarire aracyankunda. Mubaza uko byagenze niko kumbwira ko hari umukobwa uba hanze barimo gukundana none ngo yasanze amubeshya ko arinjye akunda.
Kumwibagirwa byarananiye ariko nanone sinkimwizera ibintu bibaye 2 fois ntekereza ko nitunabana azajya ansha inyuma. mbigenze nte ?

Inama zanyu ziramfasha gufata umwanzuro ukwiye.

mushaka kugisha inama cyangwa kuduha ubuhwamya mwatwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • yewe, uwo muntu wamureka kubera impamvu eshatu :
    - ntago umwizera kandi marriage ishingira ku cyizere tu
    - ntago ari commited kuri wowe akureka any time nta cyo mupfuye kigaragara. kandi iyo amarangamutima ashize mutangiye kubana mutabarwa na commitment to each other
    - ntago mufite values zimwe : yumva mwabana nk’abakoze mariage kandi utabyemera. ntago rwose bizavamo nimubana uzakya ushaka gutanga amafr abyange, uburyo bwa contraceptif ntimwabuhuza,...

    rero ntugwe mu cyobo kandi wari wacyibonye. mureke bizakugora ariko nyuma ya 2 yrs hamwe n’amasengesho uzaba warabimeneyereye uri ready kureba abandi.

  • Uwo muntu mureke arashaka kukurya gusa Nina ashaka ibintu nategure ubukwe vuba umuntu wivumbura gutyo si mwiza tuza uzakundwa nufite gahunda

  • NDUMVAIKITEKEREZQNDUMVAYAMUREKAKUKQNUBUNDI AZAMUCAINYUMA ARIKQ AKAZAMUBABARIRA MURAKQZEEEEEEEEEEEE !!

  • urukurukubamw mugih wagwishizemw ubundi kugwivanaho birasanzwe !

  • Inama nakujyira nuko wowe ugomba gushyira imbere icyo wemera, icyo ukunda, icyo ushaka mubuzima cyizakunezeza kurusha ibindi. Niba uwo musore warananiwe kumwikuramo bisobanuye ko hari ikigutera kwihangana ukamukunda nubwo afite ingeso mbi nkizo. Ariko niba uko kutamwikuramo gushingiye kumarangamutima adafite ishingiro, nakugira inama yo kwiha umurongo rwose ukamureka. Sibyiza kugenderakumarangamutima gusa adafite justification, bisoza wicuza.

    Ntuzabona umuntu utagira amakosa cyangwa intege nke, icyingenzi nukumenya niba afite ubushobozi cyangwa yujuje ibyingenzi byagufasha kubaho ubuzima wifuza.

    Kankuhe urugero : Uzasanga harumuntu wanga urunuka ubusinzi kandi atakwihanganira umusinzi, nyamara uzasanga undi yikundira umuntu wifatira agacupa bitewe nimpanvu. Bityo rero uwo ukunda ukwiye kumuhitamo ushingiye kukuba yujuje ibigufasha mukerekezo cyubuzima bwawe. Ariko ntiwibwire ko uzabona marayika uvuye mwijuru, ibyo bigira bake

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe