Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Uko wapima ibyo twongera mu biryo bibyibushya

Uko wapima ibyo twongera mu biryo bibyibushya

Yanditswe kuwa 26-11-2018 Saa 15 : 03

Kumenya gupima ibyo urya ni ingenzi kugira ngo wite ku ngano y’umubiri, waba ushaka kunanuka cyangwa se kutongera ibiro. Iki ni ikigereranyo cy’ingano y’ibintu dukunda kongera mu biryo n’ingano y’ibinure bishobora kuzana mu mubiri. Wabyifashisha ukamenya ibyo wagabanya ariko kandi utabyiyimye burundu dore ko ibyinshi tubikunda.

Twakoresheje igipimo cya Calorie bakoresha bapima imbaraga ibiryo bizana mu mubiri cyangwa kcal. Kugirango umuntu ananuke ni uko imbaraga aba yinjiza mu mubiri mu byo arya ziba ari nke kuzo akeneye bityo umubiri ugafata ku binure uba warabitse ugakora imbaraga akeneye. Uko umubiri ugenda ukoresha ibinure yabitse niko umuntu agenda ananuka. Kugirango utakaze 1 kg ugomba kuba watakaje kcal 7.700.

Izi kcal rero ni nyinshi cyane ntago zatakara vuba vuba niyo mpamvu wariye neza ndetse ugakora sport ihagije biba byiza gutakaza ½ kg ku cyumweru. Ubwo ku munsi waba wataye 500 kcal.

Dore bimwe mu byo twongera mu biryo bikaba byatubyibushya mu buryo bworoshye :
Ikitonderwa : Akayiko cyangwa utuyiko : ni akayiko gato k’icyayi
Ikiyiko cyangwa ibiyiko ni ni ikiyiko kinini cy’isupu

Isukari : 10g ingana n’utuyiko 2 duto duhwanye na 40 kcal
Margarine : 10g ingana n’utuyiko 3 duto ihwanye na 75 kcal
Ubuki : 30g ingana n’utuyiko 3 ihwanye na 90 kcal
Nutella 15g ingana n’ ikiyiko ihwanye na 180 kcal
Porici 40g ingana n’utuyiko 8 ihwanye na 140 kcal
Mayonnaise  : 15g ingana n’ ikiyiko 1 ihwanye na 100kcal
Vinaigrette : 20ml ingana n’ibiyiko 2 ihwanye na 90kcal
Fromage iseye : 30g ingana n’ ibiyiko 3 ihwanye na 110 kcal
Ketchup 6g ingana n’akayiko ihwanye na 6 kcal
Confiture : 30g ingana n’utuyiko 3 duto ihwanye na 80kcl

Ni ingenzi rero kumenya ibyo urya bizana ibinure byinshi mu mubiri kugira ngo ubyitwararike ugabanuke cyangwa ntiwongere ibiro. Ibyiza ni ugutakaza byibura ½ kg ku cyumweru. Icyo gihe uba wariye neza kandi wanakoresheje imbaraga zikwiriye. Ubikomeje wajya ugabanya ibiro 2 ku kwezi.

Hifashishijwe urubuga rwa dietetique et sport

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe