Ahabanza » Umuryango » Kurera » Uko wakwirinda kugenda ugasiga umwana arira

Uko wakwirinda kugenda ugasiga umwana arira

Yanditswe kuwa 17-09-2018 Saa 13 : 54

Abana cyane cyane bari hagati y’umwaka n’imyaka itatu ntibaba bashaka gusigara mu rugo iyo babona ababyeyi babo bagiye. Benshi rero bararira ugasanga ababyeyi bakora ibishoboka ngo barinde umwana ako gahinda gusa akenshi babikora nabi. Dore uburyo bwiza wabikoramo :

-  Mu gihe uri kwitunganya bibwire umwana, umusobanurire aho ugiye kujya igihe ugarukira n’icyo ugiye gukora.
-  Hageze ko ugenda irinde kumwihisha ngo ugende atakureba ahubwo musezere neza umubwire ko muri bwongere kubonana. Iyo umwihishe umwana yibaza impamvu atakubona kandi wari uhari bigatuma arira yibaza ibyo aribyo.
-  Ushobora kureka umwana akaguherekeza gato, hanyuma agasubira mu rugo hamwe n’uwo umusigiye.
-  Mu minsi ya mbere utangiye kubimubwira umwana ashobora kurira mu gihe abona ugiye kugenda, nta kibazo mureke arire ntukomeze gukomeza umuterura ngo utinde usige acecetse, musezere bisanzwe ugende akureba. Nubitindamo azajya akomeza arire kugirango uhagume.

Uko ugenda usobanurira umwana kandi akabona ugenda ukagaruka, bizamufasha kumva ko gutandukana ari ibintu byoroshye ntibizajye bimuriza, bizatuma kandi n’umubyeyi aticiria urubanza ko yabeshye. Ikindi ni uko ari urugero rwiza rwo gukurikiza kuko umwana nakura nawe azajya avuga aho agiye.

Hifashishijwe urubuga : etreparent
photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe