Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Inkoko ivanze n’amashaza n’ibigori.

Inkoko ivanze n’amashaza n’ibigori.

Yanditswe kuwa 17-09-2018 Saa 08 : 41

Ibikoresho

  • Amaguru ane y’inkoko cyangwa inusu y’inkoko
  • Imboga 1kg : karoti, amashaza, ibigori,
  • Inyanya 4
  • Igitunguru kimwe kinini, Tungurusumu intete 1,
  • Persil nke
  • Puwaro nke zikasemo duto.
  • Poivre blanc (white pepper) akayiko,
  • agasenda niba ugakunda,
  • cube maggi 2

Uko bitegurwa

Vanga persil, puwaro, tungurusumu, poivre blanc, akunyu gacye na cube maggi 2
Kata inkoko uyisigeho igice cy’ibyo birungo wavanze, ongeramo amazi nka ml 200 ubiteke iminota 7
Fata imboga uzibize mu mazi arimo umunyu iminota 5
Karanga igitunguru mu mavuta, ongeramo inyanya, nyuma y’iminota itatu ushyiremo cya gice cy’ibirungo cyasigaye, vanga iminota 5
Ongeramo imboga wakuye mu mazi uvange iminota 5
Ongeramo ya nkoko n’umutobe biri kumwe ureke nanone bibire ku muriro iminota 5.

Bitegurane n’umuceri.

Icyitonderwa : byaba byiza ukoresheje amashaza n’ibigori byo mu dukombe. Mu gihe ukoresheje ibisanzwe wabanza ukabiteka ukwabyo bigashya neza.

Hifashishijwe urubuga rwa recetteafricaine
photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe