Ahabanza » Umuryango » Urugo » Uko wakwifashisha ibyo kurya mu kuganira n’uwo mwashakanye

Uko wakwifashisha ibyo kurya mu kuganira n’uwo mwashakanye

Yanditswe kuwa 23-08-2018 Saa 22 : 05

Hari igihe iyo abantu bamaze igihe babana baba batakigira ibihe byiza byo kuganira ugasanga byabaye ibintu bisanzwe. Ibi rero ni bimwe mu bintu wakora bikongera bikazana ibihe byiza byo kuganira wifashishije ibyo kurya :

  • Tegura indryo yihariye ifite icyo ivuze mu rukundo rwanyu ( ifunguro mwasangiye bwa mbere, …)
  • Mufatanye guteka hamwe ibiryo runaka : mujye mu gikoni mwese
  • Mutegurire ifunguro rya mu gitondo abyuke ibintu bimeze neza
  • Nujya muri supermarket reba akantu umugurira : niba akunda shikrete (chew gum), chocolat, ukamugurire
  • Koresha cure dent wandike “Ndagukunda” ku gishishwa cy’umuneke agiye kurya
  • Niba uziko yagize akazi kenshi ntabashe kujya kurya mwoherereze ifunguro utamuteguje
  • Musohokane mujye gusangira muri restaurant nshyashya. Mwirinde kuvuga ibibazo. Muvuge ku bintu bindi byiza.

Ibi byakorwa n’umugabo cyangwa umugore bitewe n’ushaka kuzana impinduka.

hifashishijwe urubuga rwa yourtango
photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe