Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Isosi y’ubunyobwa irimo sardine

Isosi y’ubunyobwa irimo sardine

Yanditswe kuwa 23-08-2018 Saa 21 : 13

Ibikoresho

Agakombe k’ifu y’ubunyobwa
Inyanya 3
Igitunguru 1 kinini
Sererli poivron
Agakopo ka sardine 1
Amavuta ibiyiko 2

Uko bitegurwa

Fata ifu y’ubunyobwa uyicishe mu isafuriya yumutse ugaragura , ise nk’iyumutse ariko idashiririye.
Mu yindi safuriya, shyiramo amavuta nashya ushyiremo igitunguru na sereli na poivro zikase
Ongeramo inyanya wahase, ugaragure cyane bishye.
Shyiramo ya fu y’ ubunyobwa ugaragure bihwane neza.
Ongeramo amazi ashyushye ureke bibire iminota 15 ku muriro mucye
Shyiramo sardine ureke bibire iminota 5. Irinde kuvanga cyane ngo sardine idashwanyagurika.
Byarure bigishyushye, tegurana n’ubugari cyangwa umuceri.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe