Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » Uko wakwirinda ingeso yo guhaha birenze urugero

Uko wakwirinda ingeso yo guhaha birenze urugero

Yanditswe kuwa 17-09-2018 Saa 14 : 08

Hari abantu bagira ingeso yo guhora bahaha ibintu byinshi ndetse n’ibyo badakeneye bakabigura. Akenshi birenga urugero rw’amafaranga yabo bagahora baguza kugirango babashe kugura cyangwa kwishyura ibyo bikopesheje. Iyo ni ingeso rero wakwirinda mu gihe ukurikije izi nama :

1. Ishyura ukoreshehe cash cyangwa debit card, wirinde gufata umwenda uzishyura mu bice bice,
2. Kora liste y’ibyo guhaha kandi abe aribyo ugura gusa
3. Irinde gutunda credit cards
4. Irinde kujya mu maguriro bakozemo promotion kandi udakeneye ibyaho
5. Irinde kujya kureba gusa ibiri mu ma shop, niba ugiyeyo siga amafaranga mu rugo
6. Irinde kureba ibiganiro bya TV cyangwa ibinyamakuru bishishikariza kugura ibintu byinshi
7. Niba ukoze urugendo teganya ibyo ugura n’ibyo ugurira abantu hanyuma ubipfunyike neza wibwire ko urangije kugura nta bindi uri bwongereho, kuko iyo umuntu yakoze urugendo agura byinshi
8. Niba umaze gufata umuco wo guhaha kugira ngo wivure stress, hindura ahubwo ukore sport ( kugenda cyangwa gym )
9. Irinde kugendana n’inshuti zihora zihaha kandi wirinde no guherekeza abagiye guhaha wowe nta gahunda yabyo ufite.
10. Iga umuco wo gutanga bimwe mu byo ufite aho guhora utekereza ibyo wagura.
11. Niba ubona birenze ubushobozi bwawe uri kugira inguzanyo nyinshi shaka ubufasha ku bajyanama (counsellors) bagufashe kubicyemura.

Bimwe byavuye ku rubuga : Indiana.edu
Photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe