Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Bene wacu barashaka kunshakira aho mbyara nkore iki ?

Bene wacu barashaka kunshakira aho mbyara nkore iki ?

Yanditswe kuwa 22-08-2018 Saa 14 : 18

Muraho basomyi b’agasaro ! nkunda iyi magazine kuko inyubaka cyane. Nanjye ndagirango mungoboke mungire inama.

Maze imyaka umunani nubakanye n’umudamu mwiza cyane nakunze igihe kirekire. none muganga yatubwiye ko adashobora gusama kandi ndabona gucura bidusatira kuko agize imyaka 40 nanjye ngize 36.
Twashatse ibyo kumuteramo intanga (insemination) igiciro cyabyo dusanga tutakigondera ukurikije ubushobozi bwacu twembi. None umuryango wanjye uti reka tugushakire aho ubyara akana kandi tuzakubamo umugore wawe ntabyo azamenya. ndagisha inama y’icyo nakora.

Ufite nawe ikibazo cyangwa ubuhamya watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • Ndagusuhuje nawe ! kubwanjye ndumva wakomeza kwibuka ko mwasezeranye kubana mubibi nibyiza, none ndumva kujya hanze uzaba ukoze icyaha cy’ubusambanyi,knd ushobora no kujya kubikora uwo mwana nawe agapfa, ikiza ndumva waguma mubudahemuka kuko ubwo numusaraba Imana yaguteganyirije nushaka kuwukwepa uzabibazwa utakiri mumubiri .Imana ibigufashemo

  • Banza wibaze uko bimeze muriwowe. Ese mbere yuko bene wanyu bakubwira ngo ushake aho ubyara wowe urabyemera ? Nonese wunva ntacyo byaba bitwaye kuwo mwashakanye ? wowe se ntacyo bigutwaye ? Ugomba kumenya ko icyo ushaka kugeraho ariwowe ufata icyemezo cyanyuma. Ntukwiye nagato kunva ko bene wanyu aribo bagufatira icyemezo cyubuzima nkicyo. Bakugira inama nkuko natwe twayikugira kandi ntiwabagaya kuko buriwese akugira inama akurikije uko abyunva, ariko niwowe ubwawe usobanukiwe ukuri kubuzima bwawe, ikikunezeza, ikiguhesha amahoro, icyowifuza, ndetse nicyatuma ugera kuntego zubuzima bwawe. Sibyiza guhangaikisha uwo mwashakanye mugihe mubanye neza mumahoro, ukoze ikintu nkicyo atari nawe wakikubwiye ntiwaba umubereye infura, ariko nanone, biragusaba kudatega amatwi buriwese ukugira Inama. Tekereza nibakubwira ngo mwirukane, cyangwa ngo muhunge, kandi bakaguha impanvu zigaragara, nonese uzabikora ? Ganira numugore wawe umubwire ihurizo urimo gucama aragufasha, gusa nano birasaba ko asanzwe afite ubushobozi bwokwakira ibikomeye nkibi akaba yajya inama nziza, naho niba atariko bimeze, nabwo mwashwana

  • SHAKA AMAFARANGA UBASHE GUKORA INSEMINATION KKO NUJYA KUBYARA HANZE SIBYO BIZAGUHA AMAHORO WIFUZA.

  • muraho, rwose kutabyara birababaza kandi ikibazo mwese muragifatanyije wowe na madamu wawe
    ubwo se nujya kubyara ahandi uzaba umufashije iki muri ako gahinda musangiye
    uzaba wikemuriye ikibazo ku ruhande rwawe ariko we umwibagirwe kandi nawe arahangayitse.nanabimenya
    warabimuhishe umwongerere igikomere.ndumva nta rukundo rurimo.
    inama nabagira abo bene wanyu nibabafashe mushakishe ayo mafranga mubone uko mukora iyo operation.

  • Ikibazo cyawe kiraremereye muvandimwe ariko muri byose hari Imana. Umuryango wawe urakugira inama zo kwikunda gusa nabo ndabumva ariko barashaka kugusenyera kuko sinzi burya ku isi nta banga rihaba kandi n’iyo atabimenya waba utatiye isezerano ry’ubudahemuka wamusezeraniye imbere y’Imana n’abantu ubwo wamubwiraga ko uzamukunda yaba muzima cyangwa arwaye kandi ko utazamuhemukira. Ishyire mu mwanya we utekereze iyo baza gusanga ari wowe utabyara niba wari kumureka akabyara ku ruhande.

    Ese ujya utekereza kuri uwo muntu muzabyarana muzagirana iyihe sano ? ese azaba umugore wawe, azaba inshoreke,muzabyara umwe murekere aho ? Baragushora ariko ntibazagukura kuko nuca muri iyo nzira ukunje ishati kuko ugiye kwirengera urushumi rw’ibibazo bizajyana nabyo uhereye kucyo gusenya urwawe no gutera intimba idakira umugore mwashakanye mukundana kandi umuhaniye icyaha kitari icye.
    Ese wari uzi ko hari igihe abaganga bemeza ikintu nk’icyo Imana ikabavuguruza ukabona abantu babyaye nyuma y’imyaka 10 cyangwa 15 ?

    Mushobora kubyara cyangwa ntimubyare byose ni ubushake bw’Imana. Ahubwo egera umugore wawe umurinde kumwongerera agahinda kuko ako afite nako ntikoroshye. Tekereza ko ushobora kujya gushaka umwana ntunamubone ahubwo ukazana SIDA ! Nimwegere Imana, muganire murebe niba se mushobora no kurera umwana w’imfubyi ariko rwose irinde inama zikoshya guhemuka.

  • Yewe umubabaro wawe urimvikana kandi mbanje kugushimira ko ugihamya ko umugore wawe ari mwiza kandi ukimukunda nyuma y’imyaka 8 mutarabona umwana.
    1)Niba mwizera Imana Ishobora byose nakugira inama yo kwizera Imana mukayisaba urubyaro, Imana ishoboye kubaha umwana mu buryo bw’igitangaza ariko Ishobora no kubaha ubushobozi mugakoresha insemination kuko imiryango myinshi imaze kubona abana muri ubu buryo.
    2)umutima nama wawe uzahorana inkomanga kuko uzaba uciye mu isezerano wasezeranije umugore wawe (uzaba umuciye inyuma keretse niba utaramusezeranije ko uzamukunda no mugihe mutabyaye)
    b)sinakugira inama yo gukurikiza inama y’umuryango kuko uwo mwana uzabyara rwihishwa ntuzamwishimira wisanzuye kuko uzahora wihisha umugore wawe (ntuzasohakana umwana wawe kumugaragaro, ntuzamujyana kwa muganga arwaye, ....) ikindi gikomeye umwana wawe azakurana umubabaro wo kutarerwa na se kumugaragaro. Ntaho wahisha umwana amaherezo umugore wawe azabimenya kandi agutere icyizere
    3)Umugore wawe naguha uruhushya rwo kujya kubyara hanze uzagende wemye.
    4)Nabagira inama yo gufata umwana w’uruhinja mukamurera
    b)

  • Imana yaguhaye uwo musaraba yari izi mpamvu.biragoye ndakumva pe, ariko ibaze ariwowe uzakuba ariwowe ufite ikibazo umugore ari muzima akabyara hanze uko byagenda ?
    icyo wifuza ko bagukorera Yezu aravuga ngo ube aricyo ukorera abandi.

    ushobora kwibwira ngo ukemuye ikibazo ugasanga ukemuye 1 ugatera 3,ukazana Sida,ukayitera umuziranenge w’umugore wawe, ni itesha mutwe ry’indezo rya buri munsi utavuze induru yahora mu rugo rwawe.
    biragoye pe !ariko Kenyera uheke umusaraba wawe kuko niwe uzambukiraho ujya mu ijuru.
    nta muryango ni umwe wabona udafite umusarabo wawo, Imana yabiguhaye humura izagufasha no kuwutwara.

    kuko ababyaye bose siko bishimye.Imana ibigufashemo nanjye nkwemereye Ndakuramutsa Maria, Bikira Mariya agufashe gutwara umusaraba nkuko atatereranye umwana we,humura ari munsi y’umusaraba wawe ararirana nawe, kandi azakugezayo amahoro ni umugirira ikizere.

    courage

  • yoooo natinze kbyara nanjye mfite ubuhamya gusa birababaza cyane. ariko nzi neza ko ako ari agatonyanga mu nyanja y’amagambo bene wanyu bakubwira. ikindi nuko umudamu wawe nawe atorohewe nawe ahoro yifuza gukikira umwana nk’abandi babyeyi mbabarira we kumutererana.
    wivuga ngo mugiye gucura kuko na sara yarabyaye kandi ashaje.
    inama rero :
    1. komeza ukunde umufasha wawe burya inama ye abe ariyo uzumva nyuma y’izindi
    2.egera Yezu umubwire byose nk’umuganga uruta bose nubwo byanze we yabishobora. njye nagiye kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango ndarira mubwira byose aransubiza ngo humura umwaka utaha nk’iki gihe uzabona umwana uzaze gushima kandi byagenze gutyo. nawe ndabikwijeje uzagende wizeye wegere group y’impuhwe igufashe gusenga ntuzite ngo usengera ahandi cyangwa ntusenga uzagende nkugiye kuzana igisubizo. azabikora ndabizi neza kuko yarabinkoreye.
    Gira amahoro

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe