Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Lipstic zigezweho : Metallic

Lipstic zigezweho : Metallic

Yanditswe kuwa 17-09-2018 Saa 14 : 12

Ibirungo byo ku munwa ( lipstic cyangwa rouge à lèvre) ni ikirungo kitabirwa kurenza ibindi byinshi dore ko cyoroshye kugishyiraho. Mu minsi ishize hari haharawe lipstic bita matte ziba zitayaga. Ubu rero noneho hagezweho lipstic za matte ariko ziba zifitemo akabara karabagirana zikaba zitwa métalique cyangwa se matte métallique .

Uko uyisiga
Urangije kwisiga fond de teint, banza usige ku mpera z’ umunwa crayon ifite ibara nk’iyo lipstic
Shyiraho lipstic isanzwe ya matte isa nk’iyo ya metallique byafasha kugirango ize gusa neza kandi itinde cyane ku munwa ariko ku muntu udakunda ibintu byinshi si ngombwa
Sigaho noneho lipstic ya metallique. urahita ubona ibara rirabagirana.

Aho uyijyana

Biterwa n’amabara, amabara akeye wayakorana gahunda zisanzwe z’umunsi, naho umutuku wijimye wawusiga muri gahunda za nijoro.

agasaro.com

Photo : google.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe