Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Mbona ntari Se w’umwana, nkore iki ?

Mbona ntari Se w’umwana, nkore iki ?

Yanditswe kuwa 08-08-2018 Saa 21 : 15

Muraho ndashaka ko mwamfasha gusobanukirwa no kungira inama.

Mu kwezi kwa gatanu nagize gutya njya mu kabari nywa biere ndi kumwe n’ inshuti ariko nza gusinda ariko bidakabije nyuma nza kuhahurira n’ umukobwa turi kuri comptoire ubona nta kibazo cye ndamwendereza ndamuganiriza mugurira kamwe bituma tuganira cyane nyuma nza kumubaza niba yakwemera ko dutahana abanza kwanga ageze aho aremera turatahana mu rugo iwanjye biza no kuba ngombwa ko dukora imibonano mpuzabitsina ariko ntitwibutse na prudence pe. Bwarakeye arataha ariko mu ijoro turi mu kabari yari yampaye number ye nanjye namuhaye iyanjye, umukobwa twaryamanye mu rukerera rwa le 18/05/2018 ubwo byaba ari 19/05/2018.

Bigeze nka le 6/6/2018 arampamagara bisanzwe tuganira bukeye nabwo turavugana dusubira mu bya wa munsi ndamubaza nti ese ko wavugaga ngo twakoreye aho uramutse usanze utwite ati “sha sinzi gusa ndabikeka” nti “kuki ubikeka ? ati “nuko ntongeye kibona imihango ati samedi nzajya kwa muganga kureba icyabaye niba naba ntwite, hageze arampamagara ati ndatwite kandi ni wowe wanteye inda kuko nta wundi muhungu duherukana, nti bigenze gake ntakibazo nzagufasha ati nta kibazo haciye iminsi nti ese ubundi uribuka itariki twabonaniyeho ati si 3/05 ? kandi mu by’ukuri zari kuri 19/05 nti “Ese ko wibeshye atari aho n’ibindi byose nturi kumbeshya ? ati sha mbaye nanibeshya rwose byaba biterwa nuko cya gihe nari nasinze pe simbyibuka kuko nta nubwo nabyitagaho kuko ntakekaga ko natwita ndamwihorera. Nyuma nza kuzamubaza nti ese waherukaga imihango ryari ati ubundi ngira ukwezi kudahindagurika nyijyamo le 25 nkayivamo 28 nabyo nkumva biramvanze.

Narongeye nyuma yiminsi ndamubaza nti ese ubundi tugiye kwa muganga wavuga ko uheruka imihango ryari ati nababwira ko nyiherukamo le 25 kugeza 29 mu kwa kane rero nabwo numva aranshanze nagerageje kubara ngo ndebe niba koko igihe twaryamaniye yaba yari mu gihe cyo gusama ngendeye kuri bene aya matariki nkabona bimeze nkibitari byo pe nabara ngo ndebe nti ese ubundi yasamye le 19/05/2018 yazabyara ryari najyanisha nigije yagiyeho mu mihango nkuko abaganga n’ubundi babibara nkabona ntibihura none ejo bundi nagiye kumureba aho akorera nkabonana koko aratwite ariko inda itari nkuru.

None ndabasabye ku bw’ubumenyi mufite mwamfasha gusesengura ayo makuru koko mukamfasha kumenya niba uyu mukobwa atari umutwe yantekeye ahubwo akaba agira ngo mbe se w’umwana ariko mu byukuri atari njye.mumfashe gusobanukirwa kandi mutabogamye, abaye ari umwana wanjye sinamwanga pe ariko byambabaza nihenanze n’ubushobozi buke mfite nyuma najya no gupimisha ADN nkasanga narabeshywe namwe ndabizeye mubimfashemo nsobanukirwe.

Murakoze cyane.

Ushaka kutwandikira nawe ohereza ubutumwa kuri email : agasaromagazine@gmail.com

Photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • hari possibilite nyinshi, wenda yibeshye itariki y’imihango, wenda agira ukwezi irregulier akaba atazi kubara neza, wenda ari kukubeshya,.. ku muntu mwamenyanye umunsi umwe mugahita mugera kuri iyo gahunda byose birashoboka. jye numva wamufasha nkuko wafasha undi muntu wese mwagiranye ibihe byiza, gusa ukamubwiza ukuri ko wowe utarashira amacyenga. umwana yavuka ukareba ko asa nawe yaba mudasa ugakoresah test. Naho ubundi warekera aho kujya uryamana n’umuntu ubonye bwa mbere dore ko uba utirinze.

  • ihangane abanze abyare kandi umwiteho mu gutwita kwe kuko birashoboka ko umwana yaba ari uwawe. nyuma rero uzakoresha test nubwo zihenze ariko zitanga igisubizo nyacyo, IYO mibare rero yihorere rwose yakugora kuko ushobora no gusanga atazi igihe aherukira mu mihango akaba yarakubeshye. gerageza wakire ibyakubayeho kuko nawe wakoze amakosa akomeye : uryamanye numuntu bwa mbere nta no kwikingira ? ahubwo nakugira n’inama yo kujya kwipimisha SIDA.

  • Uraho neza,

    Ibisobanuro usaba ko tugufasha biragoye pe, dukurikije amatariki wagiye uduha ntabwo afatika kuko ndumva yaragiye ayahindura,

    Gusa inama nakugira ni uko wamufasha muri ubwo bushobozi bwawe uvuga, utegereze abyare, umwana niba ari uwawe ntuzabiyoberwa cyane ko bene abo bana bakunda kuvuka basa na ba se. Niba mutazaba musa nabyo wazamupimisha ADN, kuko kuba ari uwawe byashoboka cyane kuko mwabikoze mutikingiye, kindi ni uko wakwirinda kumutererana kandi utazi neza ukuri,irinde kumutoteza no kumubwira amagambo mabi amukomeretsa nkuko abasore bamwe babikora kuko byagira ingaruka ku mwana, komeza umuvugishe, umukurikirane, umenye n’igihe azabyarira, uzanamusure kwa muganga yabyaye, ibyo byose bizagufasha kumenya niba umwana ari uwawe koko.

  • Muraho nanjye nifuje kugra icyo mvuga musore niba umukobwa yaragiye mumihango 25/4 mukabonana 18/5 cg 19/5 birashoboka ko wamuteye inda kukoyari muminsi yo gusama. Hari kumunsi sa 14 uhereye igihe yagiriye mumihango (18/5)cg kuwa 15 (19/5) qui uratwita wakoze imibonano idakingiye. Hasigaye ko uzabara igihe azangurira utabifiteho ubumenyi nabyo nagufasha. Ikindi utizeye uzakoreshe adn.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe