Ahabanza » Umuryango » Kurera » Ibyo ugomba kumenya ku guheka umwana

Ibyo ugomba kumenya ku guheka umwana

Yanditswe kuwa 07-08-2018 Saa 08 : 46

Guheka umwana ku mugongo ni ibintu bikorwa kuva cyera mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bya afurika.

-  Ibyiza byo guheka umwana : ibyiza byinshi rero twavuga nko gutuma umwana yibona muri mama we (niba ari mama we umuheka). Gufasha ibyo yariye kumera neza mu nda (digestion) ndetse bikanamufasha kutaribwa n’ibyo mu nda cyane. Hari kandi no gukomera kw’amagufa y’amatako, Kumva afite umutekano no kuryoherwa n’umunyenga wo mu mugongo n’ibindi byinshi. Ni ibintu byiza rero byo gukorera abana.

-  Igihe utangira ku muheka : guheka umwana bishobora gukorwa amaze gukira umukondo ubwo byaba ari nka nyuma y’ icyumweru avutse. Hari n’abategereza ko ijosi rikomera bakaba aribwo batangira kumuheka. Gusa na none utinze cyane umwana arabyanga.

-  Igihe umara umuhetse : byaba byiza ko umwana yajya mu mugongo mu gihe akeneye gusinzira, wenda ibyo bigakorwa kenshi ikindi gihe bigaterwa no kuba waba umujyanye ahantu wenda ari uburyo bworoshye bwo kumutwaramo. Gusa uko umwana agenda akura agenda akenera gukina. Ni byiza ko umwana adahora mu mugongo.

-  Ibyo kwitwararika : muheke hadashyushye cyane kugira ngo umwana adashyuha cyane, byaba byiza mu gitondo cyangwa nimugoroba. Umuntu uheka umwana agomba kuba asa neza, yambaye imyenda imeshe. Bikaba byiza gushyira agatambaro aho ashyira umutwe kugirango atarya imenda cyangwa ngo naboga yanduze umuhetse.

-  Ibyo wirinda : irinde ko guheka umwana bimubuza gukina. Muri iyi minsi hari abakozi bashyira abana mu mugongo umwanya munini cyane kugira ngo bigire kuri telephone bityo ntibakinishe abana kandi bakeneye gukina no kwiga ibintu bimwe na bimwe nko kwicara, kugenda, kwiruka. Ibyo rero bituma umwana aba umunebwe ndetse nanarye neza kuko aba atakinnye ngo asonze.

Hifashishijwe urubuga rwa portersonenfant

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe