Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Nta bushake bw’umugabo ngira mbigenze nte ?

Nta bushake bw’umugabo ngira mbigenze nte ?

Yanditswe kuwa 01-08-2018 Saa 21 : 49

Muraho neza bakunzi buru rubuga ndabakunda cyane inama zanyu ziramfasha.
Nyuma yo gushyiraho ikibazo cy’umuntu wagishaga inama, hari benshi bagiye nabo baboneraho bakavuga ibibazo bafite kugirango bagirwe inama. Niba hari uwo wafasha muri aba wamugira inama. Murakoze :

1. ndagisha inama maze imyaka umunani nubatse mfite abana babiri mbanye neza numugabo wange rwose muriyo myaka yose ntacyo mushinja ariko mfita ikibazo ntabushake bwo gukora imibonano ngira nashatse nkiri isugi nta wundi mugabo twigeze turyamana mumfashe pe mumbwire uko nabigenza
murakoze

2. Nanjye Ndasaba Ubufasha,n’inama ndi umugabo mfite ikibazo ku mibonano na madamu icya mbere mbonana Na madamu Mushaka Rwose Ariko Ndangiza Vuba Kandi Akinkeneye Bikambangamira Kuko Mbona Ko Ntarangije Umurimo wo Gushimisha Uwo twashakanye Rwose Mbaye Mbashimiye Ntegereje Igisubizo

nawe ufite ikibazo cyangwa ubuhamya ushaka kudusangiza watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • bavandimwe rero, imibonano mpuzabitsina ni ibintu mba mutima. iyo umutimanama hari icyiyumvo udafata neza hari igihe imibonano yanga. ndumva mwaganira mwembi, ubundi mugategurana bihagije. ntimwibagirwe gukundana mbese nkuko byari biri ubwo mwarambagizanyaga. bagabo nimubwire abagore utugambo twiza, tubataka nkuko bari. uko akwishimira niko ubushake bwo kukwifuza (iruba) bwiyongera. nawe urangiza vuba ugenzure neza uko bigenda wasanga utangira kubishaka mugenzi wawe atanabitekereza, agatangira kubishaka urangije. nagusaba kujya umutegura kare. urugero niba muryama saa tatu ukiri kukazi tangira umuterete. umuhamagaye cyangwa ukoresheje ubutumwa. bizagenda biza. mwese Uhoraho abane namwe kandi abishimire kuko akunda ingo byahebuje. dusabirane

  • KU CYA 1 : buriya abadamu hafi ya twese mbona icyo kibazo tugisangiye njye maze imyaka 4 nubatse ariko nabonaga umugabo nkumva ndibusebe pe, nkatangira guhangayika hari nigihe byangaga rwose tukiryamira nkabona arababaye nkamusaba imbabazi nkabwira ko ntazi ikibitera. ariko nagiye mbona solution gahoro gahoro narasenze mbwira Yezu nti nyubakira niba ari wowe wampaye urugo byanatumye njya muri chapel kwa Yezu nyirimpuhwe ari icyo kibazo kinjyanye. ubundi nagerageje kujya nitegura ubwanjye nkumva ko igikorwa cy’abashakanye ari icyacu twembi, ngerageza kugirira urukundo rudasanzwe umugabo wanjye kandi twajya kwinjira mu gikorwa nkamuganiriza amagambo y’urukundo nkamwibutsa ibihe byiza twagiranye nkamwereka ko turi kumwe byagiye biza ubu ntakibazo.
    nabonye rero impamvu ibitera :
    1.kuba udafitiye urukundo rukomeye uwo mwashakanye
    2.kuba warashatse utunguwe byabindi abagabo batera inda abakobwa bagahita bashyingirwa,burya urishima uruhande rumwe kuko utabyariye iwanyu ariko uranaseba ubura ikanzu igukwira mu bukwe cg ntunaberwe, imyiteguro y’ubukwe irakugora kuko buba bugutunguye,incuti nyinshi ntuzitumira kuko ntamwanya wabonye,ubyarira amezi make bikagutera ipfunwe ibyo rero nabyo bigusigaramo nabyita nk’igikomere. gusa nakugira inama yo kwiyakira kuko uriya mugabo ntayandi mahitamo aba afite.
    3.kuba uwo mubana atari we wumvaga ko muzabana gerageza umwiyumvemo.
    3.kugira ibitekerezo bitajyanye ni gikorwa murimo cyangwa mugiye kujyamo(ushobora kuba uhangayitse,uri mu mishinga,akazi,amasomo,....inama nakugira ibi bifashe kuruhande igihe ugiye kubonana n’uwo mwashakanye).
    4.kutagira amahoro cg umutekano : burya amagambo meza mu rugo arubaka, guhora utotezwa nabyo birasenya.
    5.kuba warahungabanye gerageza ushake inzira zo gukira igikomere.

    ICYA 2 : Muvandimwe mugabo kurangiza ku bagore bihira bake ariko birashoboka gusa igisubizo ni ukuba incuti ikomeye n’umudamu wawe ukamubaza uti iyo ndangije ugasigara ubifata gute ? ese njye nkora iki kugirango nawe we gusigara utageze ku musozo w’ibyishimo byawe ? azaguha igisubizo ariko nawe numara kuruhuka ujye ugaruka musubukure ashobora kubona ibyo byishimo kuri round ya 2 wabona nawe uhita wisinzirira bikarangirira aho.

  • Mwiriwe neza mwese nshuti z’uru rubuga ?
    Njye nifuzaga kugira icyo nafasha uyu muvandimwe wabajije ikibazo cya mbere. Ariko sinzi uburyo twavugana mu buryo buri privé biramutse bitamubangamiye.

  • Muraho bavandi, njyewe ndagira inama mugenzi wanjye ufte ikibazo cyokurangiza vuba.
    1.Ujye ufata igihe gihagije cyo gutegura umugore wawe kandi wibande kubice byongera ubushake kumubiri we(amabere,umusome ariko cyane cyane wibande kuri karese ya rugongo kuko ituma ubushake bwiyongera cyane)
    2.Igirire ikizere kandi ujye ukora sport ubundi unywe namazi menshi.

    NB : Gana inzobere mubijyanye nindwara zabagabo.

  • muraho ?
    nikibazo rero kubaho udashimishwa nimibonanno yabashakanye kuko
    naryo nipfundo ryurukundo
    njye natangiye kumva kwaribyiza maze 5ans nubatse nyuma nzagukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro
    nywa twatunini twabashinwa maze biba agahebuzo numvise byarongereye cyane ubushake rwose
    ariko ikibabaje nuko nafashe gahunda yo kubihagarika ubu sinkibikenera niyo tubikoze mba numagaye
    cyane.kandi rwose naringeze kurwego rumwe bavugango abagore baranyara.nazanaga ububobere bwinshi naho turyamye hagatoha ariko ubu nokugirango haze duke tumwe dutuma umugabo yinjiraneza ningoraahizi
    ahubwo niba haruwamoa inama yabakoze rwose yukuntu nabigenza ngasubira nkuko byaribisanzwe

  • Urubuga rwanyu ni rwiza PE,ugira Inkuru nziza zifasha buri wese ariko designining ya website yanyu si nziza,mwahindura,thanks

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe