Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Amakosa y’ubwiza uzirinda gukora ku munsi w’ubukwe bwawe

Amakosa y’ubwiza uzirinda gukora ku munsi w’ubukwe bwawe

Yanditswe kuwa 01-08-2018 Saa 21 : 10

Umunsi w’ubukwe ni umunsi abakobwa bakora iyo bwabaga biyitaho kugira ngo babe basa neza dore ko amaso ya benshi aba abareba. Rero mu gushaka kwiyitaho hari igihe babikoramo amakosa bikaba byabagiraho ingaruka. Dore amwe mu makossa uzirinda :

-  Kutita ku gushaka umuntu ugusiga ibirungo ( make up) ugashaka kubyikorera wenyine. Ni byiza kugira umuntu w’umunyamwuga ugusiga ibirungo ku munsi w’ubukwe kandi mukaba mumenyeranye, azi ibyo ukunda n’ibyo udakunda, ku buryo uzamugirira icyizere. Ni byiza kandi kuba waragerageje maquillage yagusiga mbere y’uko ukora ubukwe, kugirango wumve niba biguhaye amahoro ndetse urebe uko bisa mu mafoto.

-  Guhitamo amabara yijimye y’ibirungo : Nubwo haba hagezweho amabara yijimye mu birungo ku munsi w’ubukwe ni byiza guhitamo amabara atuma ugira umucyo mu maso ndetse n’ugufotora akaba aziko agomba kwita ku rumuri ku buryo amafoto azaba acyeye.
-  Guhindura ibirungo ukoresha umunsi umwe mbere y’ubukwe. : Ni bibi guhindura amavuta n’ibindi bikoresho by’ibirungo umunsi w’ubukwe wegereje kugirango utabigiraho allergie ukazaba usa nabi ku munsi w’ubukwe

-  Irinde kujya gukoresha soins du visage buri bucye hakaba ubukwe. Wabikora nk’ukwezi mbere kugirango utarwara ibiheri ubukwe bukazagera utarabikira.

-  Gusiga inzara amabara asakuza. Ni byiza gusiga inzara ibara rya beige mu gihe uzambara ikanzu y’umweru wanduye (ivoire) ukanakoresha french manicure niba uzambara ikanzu y’umweru de.

-  Gushyira imbaraga mu guhisha ibigutera complexe : Mu gihe wisiga ibirungo washyira imbaraga mu gusiga ibice byiza wishimiye mu maso hawe, ibyo udakunda wabibwira uri kugusiga akareba uko abigenza ariko sibyo yatindaho agerageza kubihisha.

-  Irinde kurya cyane ijoro ribanziriza ubukwe : rya ibiryo bisanzwe umenyereye bitakugiraho ingaruka mu nda. Wibande ku mbuto n’imboga.

-  Kudasinzira neza buri bucye hakaba ubukwe : gerageza kuryama kare kandi uruhuke neza kugirango uzabe ucyeye kandi ufite imbaraga.

Hifashishijwe urubuga rwa zankyou.
Photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe