Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Ibirayi bya saute bitekanye na teyi

Ibirayi bya saute bitekanye na teyi

Yanditswe kuwa 30-07-2018 Saa 16 : 46

Ibikoresho ku bantu 4

  • Ibirayi 700 g ibirayi bito byogeje neza bidahase ariko bikasemo kabiri
  • Amavuta ya olive ibiyiko 4 binini
  • Amavuta ya beurre/butter 25 g
  • Tungurusumu agace 1 gahase gasyonyoye
  • Akababi 1 cyangwa 2 ka teyi
  • umunyu
  • Poivre noir

Uko bitegurwa

Fata isafuriya uri butekemo byaba byiza zimwe zidashiririza. Ushyiremo amavuta ya Olive
Shyiramo n’amavuta ya beurre ureke amavuta ashonge neza
Shyira ku muriro mucye hanyuma wongeremo tungurusumu, ibirayi wakase, na teyi idakase
Shyiramo umunyu na poivre uvange neza
Pfundikira ureke bishye mu minota 20 -25 kugeza ibirayi bihindura ibara inyuma kandi imbere byoroshye.
Nyuzamo uvange kugirango bidafata hasi.
Bimaze gushya kuramo ya Teyi wongeremo akunyu cyangwa agasenda niba ugashaka. Bitegure bishyushye.

wabitegurana n’inyama zumutse na salade

hifashishijwe blog ya epicurien
photo : google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe