Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Uburyo 3 wakoresha ukagabanya impumuro y’amafi ku ntoki

Uburyo 3 wakoresha ukagabanya impumuro y’amafi ku ntoki

Yanditswe kuwa 19-07-2018 Saa 07 : 59

Iyo umuntu yakoze amafi cyangwa se yakase ibitungu na tungurusumu, asigarana impumuro ku ntoki itari nziza isaba umwanya munini ngo igende. Mu gihe ushaka ko iyo mpumuro igenda vuba dore uburyo bworoshye kandi bwihuse wakura impumuro ya tungurusumu,igitunguru cyangwa amafi mu ntoki zawe :

1. Ukoresheje ikawa : Fata ikawa utarayishyira mu mazi nurangiza uyogeshe mu ntoki nk’isabune bizahita bishira.
2. Fata colgate nurangiza uyisige mu ntoki zawe hanyuma nihashira iminota 5 woge mu ntoki.
3. sigamo indimu nihashira iminota 5 woge mu ntoki bizahita bishiramo.

Twifashije urubuga www.youtube.com
Fille

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe