Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Kolinda, Perezida wa Croitia ni muntu ki ?

Kolinda, Perezida wa Croitia ni muntu ki ?

Yanditswe kuwa 17-07-2018 Saa 09 : 18

Uyu mudamu yamenyekanye cyane kuri iki cyumweru ubwo habaga umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru hagati yUubufaransa na Krowasiya.

Kolinda Grabar-Kitarović rero ni perezida w’igihugu cya Croitia guhera mu mwaka wa 2015. Akaba ari we mugore wa mbere ubaye perezida muri icyo gihugu ndetse akaba ari nawe muto mu bandi ba perezida bamubanjirije.

Yavutse mu mwaka 1968 muri croitia ariko icyo gihe cyari igihugu cya Yougoslavie. Yize amashuri ye yisumbuye muri New Mexico hanyuma kaminuza ayiga mu gihugu cye mu ishami ry’indimi (icyongereza n’icyespanyole) icyiciro cya gatatu cya kaminuza yize Umubano w’amahanga (International relations). Nyuma y’aho kandi yakomeje kwihugura muri kaminuza zizwi muri Amerika nka Harvard na Kaminuza ya Johns Hopkins. Amaze kuba perezida kandi yatangiye no gukora icyiciro cya Doctorat muri Kaminuza y’igihugu cye.

Muri kariyeri ye ya politiki yatangiye akora nk’umujyanama muri ministeri ya technology na science mu 1992 hanyuma ajya kuba umujyanama muri ministeri y’ububanyi n’amahanga. Muri iyo ministeri yabaye umuyobozi wita ku mubano na Amerika y’amajyaruguru. Aho yaje kuva aba chancelier w’igihugu cye muri Canada. Yakomeje rero gukora utuzi dutandukanye harimo kuba amabassaderi wa Croitia muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika, ahava ajya kungiriza umuyobozi wa NATO mu ri 2012 kugeza mu 2014 ari nawe mugore wa mbere wari ubonye uwo mwanya. Nyuma y’aho nibwo ishyaka rye ryamutoreye kuba umukandida waryo mu kwiyamamariza umwanya wa perezida ndetse aza gutorwa mu kwa mbere 2015.

Kolinda yashakanye n’umugabo witwa Jakov Kitarović bakaba bafitanye abana 2.
Biravugwa ko muri aya marushanwa aheruka y’umupira w’amaguru, uyu mudamu yakunzwe cyane mu binyamakuru by’igihugu cye aho izizna rye ariryo ryagaragaye cyane kurenza bakinnyi bari bari gukina. Agashya yakoze rero ni uko yari yagiye yiyishyuriye itike y’indege, akicara mu mwanya usanzwe wo mu ndege ndetse ngo akaba yarakundaga gukurikira imikino ari mu myanya isanzwe itari iyagenewe abanyacyubahiro.

Byavuye kuri wikipedia

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe