Ahabanza » Umuryango » Kurera » Amakosa ababyeyi beza bakora mu kurera abana

Amakosa ababyeyi beza bakora mu kurera abana

Yanditswe kuwa 10-07-2018 Saa 09 : 06

1. Kudaha abana umwanya uhagije : Ababyeyi niyo bari mu rugo bakunze kuba bari mu mirimo itandukanye, bareba TV cyangwa telephone. Buri mwana aba akeneye byibura iminota 15 yo kumuganiriza nta kindi kikurangaje ariwe ureba gusa. Umwana akamenya ko afite amahirwe yo kuvuga ibimubangamiye mu buzima bwe, cyangwa kubasobanurira ibintu bitandukanye by’ubuzima.

2. Kudaha abana imirimo bakora mu rugo : Hari ababyeyi bumva ko abakozi bagomba gukora byose ku buryo abana barinda bava iwabo batazi kwikorera ibintu bimwe na bimwe bya ngombwa. Imirimo kandi ibatoza ko bagomba gukorera amafaranga atazabizanira.

3. Kudakora ibikorwa hamwe nk’umuryango : Kuba hamwe nk’umuryango bifasha abana kumenya kuganira, kubana n’abandi. Gusangira ifunguro hamwe ni igihe cyiza kuri buri muntu wo mu muryango avuga ibiri kuba mu buzima bwe. Gusohoka nabyo bituma abana baryoherwa kandi bakumva bafite umuryango

4. Kuba Buri mubyeyi atiha umwanya we : Buri muntu akenera umwanya we wo gukora ibyo akunda. Ibi ntibivuze na none ngo umwanya wose uwimarireho ugomba kuringaniza uko ukoresha umwanya wawe. Gusa nutabikora uzaruha cyane kandi abana bazabona kuba umubyeyi bivuze kwigomwa gusa wowe ukiyibagirwa nabyo ntibabikunde.

5. Kutagira umwanya w’ababyeyi ubwabo : Abana bungukira mu kugira ababyeyi bombi cyane cyane iyo babona ko bagira igihe cyabo cyo kuganira no gusohoka no kwita ku mibanire yabo. Bituma kandi ababyeyi baganira ku bijyanye n’abana.

6. Kudaha abana amabwiriza bagenderaho. Hari abana bumva ko bagomba gukora icyo bashatse bikabaviramo kunanirana. Ababyeyi cyane cyane abagabo bagomba gushyiraho amategeko ngenderwaho mu rugo. Gusa na none bagomba kumenya ko babivanga no kuganira ndetse no gukina n’abana kugira ngo bagirane umubano mwiza n’aho ubundi abana baba ibyihebe.

7. Kudaha agaciro imyitwarire myiza : hari ababyeyi bakomeza bavuga amakosa y’abana buri kanya ariko imico myiza yo bakayibona nk’isanzwe ntibayivuge. Byaba byiza witaye ku byiza umwana akoze akaba aribyo uvuga cyane kurenza ibibi.

8. Kudafasha abana kumenya uko bita ku marangamutima yabo : umwana agomba kumenya ibyo yumva muri we ibyo aribyo ndetse n’uko abyitwaramo

9. Kudaha abana urugero : abana bigana ibyo babona. Niba ushaka ko abana bavuga neza ugomba kubavugisha neza. Hari ababyeyi babwira abana nabi kandi yaba ari undi ubikoze nk’umukozi bakaba batabyihanganira. Ugomba nawe gukurikiza amategeko watanze mu rugo yo kugenderaho.

10. Kutagira gahunda nziza : abana bakeneye kurya neza gusinzira bihagije , gukina ndetse no kumenya ko batareba TV batarakora imikoro yabo. Bizafasha abana kutaba abanebwe no kugira ubuzima bwiza.

Hifashishijwe parent4success.
photo : google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe