Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Umunyafurikakazi wa mbere wabonye igihembo cya Nobel

Umunyafurikakazi wa mbere wabonye igihembo cya Nobel

Yanditswe kuwa 11-07-2018 Saa 09 : 23

Wangari Maathai, niwe mugore wa mbere w’umunyafurika wabonye igihembo cya Prix Nobel.
Icyo gihembo Wangari yakibonye kubera Mouvement yatangije yo gutera ibiti mu gihugu cye cya Kenya, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Akaba yarabonye icyo gihembo mu mwaka wa 2004 nyuma yuko iyo mouvement ye ikwiriye mu bindi bihugu igatera ibiti bigera kuri miliyoni 40 ku mugabane wa Afurika.

Wangari rero yavukiye muri Kenya mu 1940, usibye iyo movement yatangije, yanayoboye croix rouge yo muri Kenya ndetse avugwa ko ariwe mugore wa mbere wabonye icyiciro cya kaminuza cya Doctorat mu ri afurika y’uburasirazuba. Yakoraga ibijyanye n’ubunyabuzima (biology), yize iby’ubuganga bw’inyamaswa, akaba umunyapolitique ndetse n’ubungabunga ibidukikije. Usibye igihembo cya “prix nobel de la paix” yabonye afite imyaka 64 yari yarabanje Kubona ibindi bihembo byinshi kubera akazi ke, ndetse n’ibitabo byinshi yanditse.

Matthai kandi yashakanye n’umugabo w’umunyapolitike, baza gutandukana aho umugabo yamushinjaga kuba “ yarize cyane, kuba akomeye, kuba ari umuhanga, kuba atava ku ijambo ndetse bikaba bigoye kumucunga”. Babyaranye abana batatu.
Mathai yitabye Imana muri 2011 azize indwara ya kanseri afite imyaka 71.

Hifashishijwe : Wikipedia
Photo google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe