Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Ibintu 8 byagufasha kugira imirire myiza

Ibintu 8 byagufasha kugira imirire myiza

Yanditswe kuwa 03-07-2018 Saa 08 : 30

Muri iyi minsi abantu bahagurukiye kugabanya ibiro ariko si ko bose babigeraho. Hari n’abagerageza za regime zitandukanye bakagabanuka ariko bazirangiza bakongera bakabyibuha dore koi zo regime ziba zikakaye. Ibi rero ni bimwe byagufasha ukarya neza kandi utiruhije cyane :

1. Gabanya umunyu uko bishoboka. Hamwe na hamwe wakoresha indimu aho gushyiramo umunyu
2. Gabanya isukari, n’ibindi biba birimo isukari nyinshi. Uko ubanya isukari umubiri urabimenyera ukumva udakeneye byinshi
3. Hitamo umugati w’ingano ( pain complet)
4. Gabanya amasosi ( za vinaigrette ziva hanze, mayonnaise) wahitamo ketchup ariko nayo nke
5. Gabanya inyama zitukura n’inyama zihinduye (charcuterie)
6. Nkurikiza itegeko ry’imbuto eshanu n’imboga eshanu ku munsi
7. Irinde gutoragura utuntu hagati y’inryo 3 zemewe ku munsi
8. Nywa amazi byibura ibintu bihwanye na litiro 2.5 ku munsi higanjemo amazi, shyiramo tisane, mukaru (itarimo isukari) .

Hifashishijwe : igitabo “mes petits fast food magiques”
Photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe