Sandwich ya avoka n’inkoko

Yanditswe: 03-07-2018

Ibikoresho :

Igice kinini cy’umugati muremure
Uduce 2 twa jambo y’inkoko
Avoka nto ihiye neza 1
Indimu 1/2
Poivre

Uko bitegurwa

Kanda indimu ukuremo umutobe
Mu gisorori kinini, shyiramo uduce twa avoka utunombe, ongeramo akayiko k’indimu, shyiramo poivre.
Fata wa mugati uwukatemo kabiri usigeho ya mvange ya avoka
Fata igice kimwe ushyireho za jambo z’inkoko ushyireho hejuru ikindi gice cy’umugati
Hita ubitegura.

NB : ushobora kongeramo concombre cyangwa inyanya bigtewe n’uko ubishaka.

Hifashishijwe igitabo" Mes petits fast -foods magiques"
photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe