Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Mbayeho mu buzima bwa “ Niko zubakwa”

Mbayeho mu buzima bwa “ Niko zubakwa”

Yanditswe kuwa 24-06-2018 Saa 21 : 11

Mboneyeho nanjye kugisha inama kuko mbona kuri uru rubuga habaho inama zubaka,
None nabasabaga ngo mungire inama, maranye n’umugabo imyaka myinshi kuko imfura yacu yatangiye secondaire kandi twasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko !
Nkaba nifuza ko mwangira inama rero kuko imyaka yose tumaranye ni byabindi bya niko zubakwa, ni ukwihangana ariko nk’umuntu hari aho ugera ukumva imbaraga zigushizemo.

Nko gusaba umuntu ko yakorohereza kuko ubuzima buri guhenda aho kugirango akumve akakubwira ko ntacyo yagufasha na kimwe kuko uri mukuru bihagije kumenya uko wakemura ibibazo,nta kuganira hagati yacu njya mukazi aryamye kuko kenshi aba aribwo agitaha kuko ntajya ataha mbere ya saa sita z’ijoro ibyo biba buri munsi kuva ku wa mbere kugeza ku cyumweru, icyumweru kigashira ikindi kikaza ukwezi kugashira ukundi kukaza yaranyiyamye ngo sinkamubaze aho ari cyangwa aho azira kuko mba mubihiriza inzoga ibyo narabiretse ariko ndebe amaherezo y’urugo nkurwo nayo sinyabone,

Simpamya ko yaba afite inshoreke kuko byagorana kuko akunda amafranga avuga nabi simpamya ko hari undi mugore wamwiteza usibye jye wihangana ngafunga umunwa undi sinzi ko byavamo !

Ubu se ko numva intege zinshiranye koko ubu nzihangana kugeza ryari ko ihungabana ndinda abana banjye mbona rigiye kubageraho kuko kubera kumbwira nabi imbere yabo ejo bundi n’umwana wanjye wiga muri internat yanshubije nabi imbere y’abo twari twajyanye kumusura bose baramugaya naramuhannye ansaba imbabazi ko atazongera gusa jye sinabitinzeho kuko ni urugero rubi yahawe.

None rero bavandimwe mungire inama gusa ntimunsenye kuko ndasenyutse bihagije ! Mbaye mbashimiye.

photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • ku muntu usesengura aka kantu uzagakosere, imyaka myinshi mumaranye ni ingahe ?

  • yewe pole kbsa senga uhoraho njye niyo nama nakugira.

  • yooo ihangane mama ! kandi warakoze kwihangana. gusa icyo nakubwira nuko iyo igisebe kigiye gukira kirakurya cyane bivuze ko nawe uri hafi yo gutura umutwaro umaranye igihe mbivuze kubera ko kuva kera warihanganye ariko ubu urabona byanze njye mbibona nk’ikimenyetso cy’uko ugiye kuruhuka.

    inama nakugira tegura ahantu maze uwo mugabo umusabe rendez vous umubwire ko hari ikintu ushaka ko muganira nakwemerera uzamubwire akakuri ku mutima nibiba ngombwa unarire, umwibutse ibihe byose byakubabaje urebeko bimukora ku mutima. nakwima umwanya uzamufatirane umuganirize muri mu cyumba cyanyu.
    zirikana kandi ko isura mubayeho mu rugo ariyo abana bazakurana. nubona bamaze guca akenge wajya ubibaganiriza ntukomeze kubibahisha kandi babibona batazabyisobanurira uko bitari.
    naho kuba yaguca inyuma byo byihorere kuko ntiwapfa kubimenya ariko kuba akubwira nabi, kutaguha amafaranga akemura ibibazo by’urugo no kutakwifuza nk’umugore mu buriri kuko saa sita z’ijoro za buri gihe sinumva ko hari icyo mukora p. ndumwa ibyo ari ibimenyetso simusiga ko aguca inyuma rwose.
    uzabicunge mu bwitonzi umenye abo baba bari kumwe iryo joro.
    sinakubwira ngo uzamureke ariko ku bwanjye, umuntu udahahira urugo, yataha akantuka ubwo birumvikana ntanarya mu rugo kuko iryo joro ntiyarya, akansuzugurira mu maso y’abandi namubwiza ukuri yakwanga kunyumva nanjye nkishakira ibyishimo byanjye ku giti cyanjye.

  • Komera muvandimwe ! Urasenyutse bihagije kuko ubuzima ubayemo burababaje, kubana n’umuntu mutaganira ngo muhuze inama yo kubaka urugo biragoye. Ntangiye ngushimira ubutwari wagize bwo kwihanganira uwo mwashakanye, cyane kubasha guceceka bishobora abagore bacye cyane.
    Inama nakugira :
    1)Komeza kwihanganira umugabo wenda azagera aho ahinduke kuko sinakugira inama yo gutandukana nawe keretse niba agukubita cg afite umugambi wo kukwica cg kukumugaza. Ibindi wakomeza ukabyihanganira gusa ugashyira imbaraga mu kuganira n’abana ukuri k’ubuzima mubayeho ukabafasha kwihangana, ukabitaho uko ushoboye
    2)Ubwo ufite akazi, wige kubaho nk’umugore wibana ntugire icyo utegereza ku mugabo (kuko iyo ataguhaye ibyo umutegerejereho urababara, ariko nagira icyo aguha bizaba ari amahirwe) Geregeza kuzigama uko ushoboye.
    3)Niba hari abantu b’inshuti cg mumuryango wizera, wabaganiriza bakabasha kubagira inama. Inama mvuga nuko umugabo yagira icyo agenera urugo gihoraho mukacyumvika, buri kwezi akaguhereza nawe ukamenya uko ubigenza nk’umugore uzi ubwenge. Urwego agezeho rwo gutaha igicuku buri munsi biragoye ko yagirwa inama agahinduka ariko nabyo mwabigerageza ntawamenya. Nugira amahirwe akubahiriza inshingano zo kwita ku rugo, ikibazo cy’ubukene murugo no kwizigama kizaba kibonewe umuti. Ingeso yo gutaha igicuku no kuvuga nabi murugo ntiyakurwa na reka ariko hari Imana yamuremye yumva gusenga, wayisunga igahindura umutima we.
    4)Niba ari ingeso utamusanganye nawe wigenzure ko nta ruhare wabigizemo kuko nabyo bibaho (hari abagore batagirira umwanya urugo bagashiduka abagabo badukanye ingeso yo gutinda mugasozi) Niba hari uruhare ubifitemo wamusaba imbabazi, niba ntarwo komera waragendesheje ariko haracyariho ibyiringiro ko yahinduka.

  • yooo urababaye nshuti ntibyoroshye iyo myaka yose ubayeho muri ubu buzima ndakugira inama yo kwegera Imana cyane niyo yakubaka umutima wawe ikaguha imbaraga ibibazo byose ukabifata nkaho bitariho ubundi ukaba hafi y’ abana cyane dore ni wowe bafite gusa. komera muvandimwe Imana iragukunda uri intwari kandi nuyegera cyane uzagira ibyishimo byinshi

  • Jya mu gakiza usenge, Yesu ni we wubaka urugo rw’amahoro. Nubwo bimeze gutyo mwerere imbuto, umufate neza. Usenge Imana ize itabare urugo rwawe rwongere rubeho neza. Irabishoboye !

  • Iyi nkuru iteye agahinda gakomeye cyane. Muvandimwe ihangane burya umuruho ntuyoboza, kandi hari benshi cyane muhuje ikibazo, Gusa mbona jyewe kukugira inama byasaba ko umuntu abanza akaganira bihagije kugirango amenye inkomoko yikibazo nyakuri. Ndibaza kuki umugabo wawe yadutsweho nimico nkiyo ? Ese yarayisanganywe cyangwa byamujeho nyuma ? Niba yarayisanganywe niki cyatumye umukunda ? Niba atarayisanganywe yaba yarayitewe niki ? Ibi byose nibindi umuntu atazi kereka muganiriye, nibimwe mubyatuma umuntu amenya aho ahera akugira Inama. Dore inama nakugira ubu ;
    - Shaka umuntu witonda, wumunyabwenge kandi wiyubaha utega amatwi akagira inama, umusange umuganirire ikibazo cyawe umusabe kukugira inama. Wabaza nkumuganga, umubyeyi ukuruta, ariko ubona ashobora kugufasha umubwize ukuri nzi neza ko azagufsaha. Burya sibyiza kwirukanka munshuti mubayobozi abo abaribo bose, kereka ubona ushaka ko urangize ibyurugo rwanyu.
    - Jya ufata umwanya usenge Imana niba wizera Imana ko ibaho, wizere ko Imana izaguhindurira ubuzima muburyo udashobora gutekereza ubu ariko wizere ko bizashoboka.
    - Gira intego wiha yubuzima bwawe buri munsi uharanire kugira icyo ugeraho kinezeza ubuzima bwawe kandi ukigereho, bizakurinda ihungabana rikomeye nogukomeza kunva ko wahemukiwe. Ishyiremo ko uri wenyine, nubwo ubizi neza ko arumugabo wawe.
    - Umubyeyi wumugore burya numutima wurugo, shyiramo ingufu muburere bwabana bawe, nyuma yibyo umunezero uturuka mubana bafite uburere ukwibagiza byinshi.
    - Nzi yuko kwitura ineza umuntu ukugirira nabi bigorana, ariko niyo nzira yonyine nziza yo guca intege ikibi ugamije kubaka urukundo. Ujye wihangana umukorere ibyiza biri mubushobozi bwawe, ntukamwiture inabi, kandi ntuzakore nkibyo akora ugamije kumuhima. Kutamwitura ikibi ntibivuze kwemera ko ibibi bitegeka ubuzima bwawe, oya. Vuga oya kubibi ariko muburyo burimo ubupfura nurukundo.
    - Humura amaherezo bizashira. Nabonye mubuzima ibintu byose bigira igihe birarangirira. Burya ntakintu gihoraho iteka ibibhe byose birahinduka, iyo ukomeye ugaharanira ibyiza amahoro ubona ibyiza.

    Ihangane, ihangane, ufite invune ndabyunva, biragoye kubana numuntu mudahuza, byagutera kunva wanze ubuzima. Byambayeho nange ndabizi, ariko byagiye birangira buhoro buhoro. Imana yomwijuru ikomeze kubana nawe kandi ikuvure invune ufite.

  • n’umugabo wawe nyine abayeho muri niko zubakwa. umunezero atabonera iwe mu rugo ajya kuwushakira mu kabari. nkubaze ko uvunga ko ntawundi mugore wamushobora kubera amahane ye hari abandi ajya ashihura cyangwa ni wowe gusa. kemura ikibazo nk,’umugore ushaka kubaka urugo rwiza woye kugikemura nk’uwirwanaho.

  • Niba wumva icyongereza wazasoma igitabo kitwa the secret of Fascinating woomanhood

    • buriya abagabo bacu bicwa nuko tubatetesha bakabona nta kamaro ufite murugo
      buriya aramutse akubuze nibwo yamenya agaciro ufite ngo umuntu amenya agaciro ka robine aruko amazi agiye
      singusabye kwigumura ariko rimwe uzabe serious umukanire ushake aho ujya utamubwiye atahe mbere yawe maze urebe reaction cg umubwireko nawe ugiyekujya utaha nijoro ko aribwo bizaguha amahoro urebe.
      sha niko zubakwa ahubwo tuzasara ngo niko zubakwa ?

  • Njye numva washaka mugenzi we bakundana cyane ukamusaba ko yaza kubafasha

  • Umva mubyeyi kuba warihanganye igihe kingana gutyo
    Nubundi si ku mbaraga zawe komeza ushikame ijye Ku
    Ku birenge bya Yezu umusabire akomeze kuguha imbaraga so
    Kwihangana ariko anakore ku mugabo wawe ahinduke kandi nawe
    Ugerageze kumwereka impuhwe n’urukundo icyo nzi cyo azahinduka gusa wowe ukomeze wihangane.
    Komera muvandimwe !!!!

  • Uraho nshuti nanjye ndu mu maman ariko gusenya si wo muti kuko niyo mwatandukana nta byishimo uzagira uzitwa indaya ikirara nibyo ubayeho ubabaye ariko banza wigenzure urebe uki witwaraga mbere nibabta cyahindutse igihe kirageze nguhindure uko umufata wivu
    gango Niko ateye wa muhindura mwiteho cyane umuhe care yataha mu gitondo wihangane ubyuke umwakire neza wishimye wamutekeye neza nakubwira nabi umusubize neza uzashake nu mwanya muganire byose ntacyo umukinze kdi nutabikora ngu mugarure Kare azigendera siko Bose ababwira nabi

  • Hari Impamvu nyinshi buri muntu yabona zo gushima imana. wicika INtege MUbyeyi mwiza. birumvikana ko unaniwe ariko imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho.

    amateka yamaze kwiyandika ntakizayasiba. ni Ise w’abana bawe. kandi azahora ari Se. hari iyakurinze iyi myaka yose, iramutse ikweretse intambara yakurwaniriye uko zingana uyu munsi wa none wabona hari impamvu yo kongera gutuza ugakomeza urugendo.

    njye namenye ko umwanzi atera ahari ubutunzi. kandi iyo aguteye ugahita icika intege aba atsinze.

    nasamye igitabo cyitwa "ubutane ni ugutsindwa wowe ubwawe" cyansubijemwo intege ubwo narincitse intege nahagurutse mfite imbaraga kuko nasanze nta mpamvu yo gutuma umuntu waremwe n’Imana atuma ntsindwa. niyo mpamvu nawe nakugira Inama yo Gusaba Iyaduhanze kukongerera imbaraga maze ugaranira gutunganya ibyo ushinzwe kandi ukabikora unezerewe. haranira kuba intwari kandi uharanira kuraga urubyaro rwawe ibyiza. ese ragukubita ? aho nikindi kibazo ariko niba atagukubita komera ukenyere ubundi usenge ubundi urebe ngo Imana iravubura amazi ahari ubutayu.

  • Uraho muvandimwe namwe basomyi !ngiye kuguha umuti kubera ububabare ufite uragushariririra ariko wemere witere icyuma ariko uwufate.uyu munsi ni kuwa 5 ho ari butahe yafiningije nk,uko babivuga ejo ni umuganda nuva ku kazi umanukane agatoki keza n,utuboga epinard cg dodo ,mu gitondo uzinduke utogose agatoki gashye neza umukorere akantu kamuvura inzoga ubundi mu gitondo umubwire uti ese wabasha kubyuka ukaza ugafata akantu naguteguriye ko kagufasha .ikindi nataha mu gicuku amatariki yahindutse !! ubyuke umukingurire umubaze niba wamushyuhiriza icyayi najya kwihirika umukururire intebe.yicare nagushiha humura ntutakaza ukuboko ubyihanganire ukomeze kuri iyo rythme.kandi rero nubona afite forme muri mwenyine umubwire uti cheri !nisuzumye nsanga naragize imyitwarire itaragushimishije ngusabye imbabazi niyo mpamvu unjya kure kandi mba nifuza kukubona hafi yanjye nakuburiye umwanya wibeshya ko ahari ntakigukunda ariko uracyari wa musore twahuriye aha ukahamubwira uracyari wawundi .mbese wiveyo ibyo wamukundiye ubimwibutse.nkurahije ukuri nadahinduka akarira mu maso yawe uzangaye.ngusabye kuzatubwira.be blessed my dear Yezu aragukunda never give up

  • Ndabashimiye ku nama mugira abantu.nanjye nifuje kubagisha inama.kubibazo
    mfite. Reka mbanze mbibwire, maze imyaka 15 nshatse ngize ikibazo sinahita
    mbyara mara imyaka ine. hanyuma nza kubyara umwana umwe nyuma nabwo
    birongera bifunga ariko umugabo nashatse yarafite abana babiri badahuje
    banyina. umwana umwe yaraje turabana tugikora ubukwe ubu afite 21ans yaje
    afite 6ans. ibibazo mfite nifuje ko mwangiraho inama :
    1. Umugabo yaje kubyara undi mwana arabimpisha azakubimbwira muriyiminsi
    umwana afite 12ans.None naramubwiye ngo amuzane murugo kugirango tumenye
    uko tubijera ngo nyina aramumwima.
    2. uwo mwana afite mukuru we namusanganye yaje kubyara arangije secondaire
    aza gushwana na se koko yaramaze kwishyura muri kaminuza ntiyakwiga ajya
    kurongodwa nyuma ashwana nuwamuteye inda. none yaragarutse ngo arashaka
    gusubira mwishuri.
    3. ikibazo mfite nuko umugabo ashaka gufata credit ngo abone frw yamashuri
    kandi umushara wanjye twarahuje dufata credits tuvugurura inzu tubabomo
    asigara nubusanzwe mbona adahagije murugo.
    .
    4.Kandi nu wanjye arajya muri secondaire bivuze ko nadafata iyo credit, nu
    wanjye ntaribubshe kujya mwishuri

    umwana tubana nawe ari muri kaminuza mu mwaka wa gatatu nawe akeneye frw.
    5. Benewabo wu mugabo bamumereye nabi ngo atunge uwo mugore babyaranye
    abana babiri ku mugaragaro
    mungire inama koko ndunva ndemerewe.

  • Iyimpanuro Ya Jeanne Ninziza Cane

  • Mwarakoze cyane bavandimwe kungira inama no gufata umwanya wanyu mugasoma inkuru yanjye,ubu ndaho ndatuje kuko iminsi ikiza ibikomere gake gake,nagerageje bimwe mu byo nagiriwemo inama gusa bibaye ngombwa ko nandika na none ngo nshimire kandi nsubIze bimwe mu bibazo nabajijwe harimo nk’imyaka tumaranye ni 14 kandi numva ari myinshi bihagije ngo umuntu abe amaze gufata icyerekezo gusa ruracyari urugendo. Ikindi ni uko asanzwe avuga nabi cg ko abikorera bose yego cyane kuko yajyaga atuka nyina wamubyaye imbere yanjye ngakomakoma gusa nkumva ndihebye kuko nahitaga nibaza ko arijye utahiwe, abakozi bo mu rugo ni uko kuko yajyaga anabakubita gusa ubu nabimuciyeho,n’abo ayobora mu kazi ni uko ! Urugamba rero ndarukomeje intwaro mfite nta yindi ni ugusenga nkabyereka Imana hamwe no kwihangana nizeye intsinzi !

    Umugisha kuri mwese !

  • ihangane cyane kuko ijambo ryimana ritubwirako ineza yumunyu ihosha uburakari komeza umwerere imbuto azabona koyibeshye yisubireho kwihangana bitera kunesha

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe