Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Salade ya laitue n’ubunyobwa

Salade ya laitue n’ubunyobwa

Yanditswe kuwa 24-06-2018 Saa 20 : 40

Ibikoresho
Imboga za laitue, 1
Ubunyobwa ikirahure 1
Imineke 2 ihiye
Mayonaise ikiyiko kinini
Indimu 1
Agasenda, akunyu

Uko bikorwa

Tegura laitue, yoze, yireke yumuke, uyishyire mu gisorori cyagenewe salade.
Fata ubunyobwa ubushyire mu mazi ari kubira arimo umunyu. Hita ubukuramo ubukube mu gitambaro cyumutse kugirango ukureho igishishwa .
Kata imineke umaze kuyitonora.
Vanga na za laitue , ubunyobwa, n’imineke. Bivange na mayonnaise,n’uduce duto cyane tw’indimu wakase wamaze kuyitonora.

Hifashishijijwe igitabo"la cuisine aux pays du soleil"
photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe