Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Njeri Rionge umwe mu bagore b’abacuruzi bakize muri Afrika

Njeri Rionge umwe mu bagore b’abacuruzi bakize muri Afrika

Yanditswe kuwa 18-06-2018 Saa 10 : 08

Njeri ni umwe mu bagore bakize cyane ku mugabane wa Afrika akaba akomoka muri Kenya. Yatangiye gukora ubucuruzi afite imyaka 20, icyo gihe yacuruza za yoghurt(yaourt) ku ishuri rya Nairobi ari nako akora akazi ko gusokoza muri salon de coiffure y’abantu bakize.

Yatangiye kujya ajya London ku ma ticket ya macye akazana ibikoresho byiza byabaga byarakoze ariko bitabonekaga muri kenya akabigurisha abakiriya be. Yaje kugeraho agira iduka ry’Imyenda, n’izindi business ntoya zitandukanye .

Kuri ubu Njeri, ni umwe mu bagore b’abashoramari mu bya IT muri Africa, afite company yitwa Wananchi online, ikaba iri mu bigo bya mbere bitanga internet muri Africa y’iburasirazuba.
Afite kandi izindi business zikomeye nka Ignite consulting isesengura ama business, Ignite lifestyle, ikora ibintu bijyanye no kwiyitaho, company ikora iby ubucuruzi kuri internet, n’izindi.
Bimwe mu byo akora kandi akaba akunda guhugura ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu gihugu cye. Njeri akaba aba muri kenya ndetse no muri Toronto aho akora izindi business.

hifashishijwe : forbes,
photo : google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe