Gutegura ibikoresho byo ku meza yo kuriraho
Gutegura ameza ni ibintu bikorwa mu buryo butandukanye, akenshi abantu ntibite ku buryo bwemewe nyabwo, dore ko mu ngo nyinshi ameza ategurwa n’abakozi baba batarigishijwe uburyo bwo kuyategura. Dore uko ameza yo kuriraho ategurwa. Ameza ateguye neza atuma abayariraho baryoherwa kurushaho.
1. Banza igitambaro cy’umweru ku meza. Byaba byiza munsi yacyo hariho agatambaro ka plastique ku buryo amasahane ataza gusakuza mu gihe abantu bayatereka ndetse birinda ameza kwangirika. hari abashyiraho udu sous assiettes ariko si ngombwa cyane
2. Shyira isahane kuri buri mwanya (buri mwanya ufata byibura cm 65) niba hari potage ongeraho isahane ifukuye hejuru y’isahane isanzwe
3. Ikanya ijya I bumoso, amenyo yayo yubuye
4. Icyiyiko kijya iburyo cyubuye
5. Icyuma nacyo kijya I buryo, ahatyaye hareba isahane
6. Akayiko gato kajya hagati y’isahane n’ibirahure, kubuye kandi aho bafata hareba iburyo
7. Ibirahure bishyireho mu buryo ikinini kijya I buryo, uko bigeye birutanwa bikajya I bumoso . Niba hari champagne shyira ikirahure cyayo inyuma y’ibindi birahure
8. Shyira agatambaro ko kwihanaguza I bumoso, ushobora no kugashyira ku isahane, hamwe n’agace k’umugati wakazinze mu buryo butandukanye
9. Shyira amazi ku meza n’ibindi binyobwa niba ari gusangira bisanzwe, mu ma reception manini ibinyobwa bizanwa abantu batangiye kurya bakabasukira ntabwo bitegurwa
10. Shyira ku meza ahantu hatandukanye utuntu turimo umunyu, agasenda, ushobora no gushyiraho indabo ariko zigomba kuba ngufi kuburyo zitabangamira kurebana.
byavuye mu gitabo : La cuisine aux pays du soleil
Ibitekerezo byanyu
19 juin 2018, 07:54, yanditswe na ****
Kabisa ! Iyi mpuguro yari ikenewe. Ubundi dutegura uko twiboneye, kandi harmony na ordre ituma ahantu hasa neza mu buryo budasakuza. Murakoze, ndabashimiye !!!
26 juin 2018, 13:50, yanditswe na cadette
iyo mudushyiriraho n’amafoto byari kuba byiza cyane