Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » Uko wakwishimira ubuzima bwo kuba umukobwa ukuze

Uko wakwishimira ubuzima bwo kuba umukobwa ukuze

Yanditswe kuwa 03-06-2018 Saa 21 : 48

Hari abakobwa bumva ko bazaryoherwa n’ubuzima ari uko bashatse abagabo bari mu ngo zabo. Nyamara ushobora kuryoherwa n’ubuzima utarashaka umugabo wazamushaka nabwo ukaryoherwa n’izo mpinduka. Dore bimwe mu byo wakora ukishimira ubuzima uriho udafite umugabo :
-  Iga kwishimira kuba wenyine kandi uryohewe, singombwa ko uhora mu bigare by’abandi bakobwa cyangwa uhangayike ko incuti zawe zose bashatse abagabo. Ushobora kuba uri wenyine kandi ukagira ibihe byiza.
-  Iga gukora ikintu utari uzi : sport runaka, kuririmba, gushushanya, …
-  Ishimire ibyo ufite : ubuzima bwiza, umuryango, akazi, …. Ntutinde cyane ku byo utarageraho
-  Niba uteganya gushaka umugabo gira igihe cyo gutekereza ku wo ushaka uko azaba ameze ukurikije uko nawe umeze. Ntupfe kwemere uje wese kuko umaze gukura.
-  Iyiteho : gira igihe cyo kujya muri spa, wite ku bwiza bwawe, isohokane kureba film, tembera,…
-  Ita ku kazi kawe : ufite umwihariko wo kuba wakora akazi kagusaba ingendo nyinshi, gukora amasaha menshi, bifate nk’umwanya wo gutera imbere mu kazi udafite ibikundindiza.
-  Irinde kubabazwa n’abakubaza ibyo gushaka umugabo kenshi : rimwe wajya wisekera ubundi ukabasubiza bisanzwe ariko ntibikurakaze ngo bitume wigunga.
Rero hari ibyo waryoherwa udafite urugo n’ibindi bishibora kukurushya nkuko abafite ingo hari ibyo bishimira hakaba n’ibibarushya, icyiza ni ukwakira ibyo ufite ukabyishimira ntuhore uganya.

Hifashishijwe wikihow.
photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe