Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Uko wamenya ko ugomba guhindura matela.

Uko wamenya ko ugomba guhindura matela.

Yanditswe kuwa 07-06-2018 Saa 12 : 41

Matela ni igikoresho kidakunda guhindurwa kenshi. Nyamara iyo imaze gusaza ugomba kuyihindura kuko ishobora kugutera ibibazo bitandukanye. Matela igomba guhindurwa byibura rimwe mu myaka 10 niba yarafashwe neza. Ariko kandi bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye.

Dore ibintu bikwereka ko igihe cyo guhindura matela kigeze :

-  Niba iyo uryamye matela yinjiramo, cyangwa niba ufite za matela zibamo rassort ukazumva zikujomba.
-  Niba mu gitondo uba wumva utonekara ahantu henshi ku mubiri, bishobora kuba biterwa na matela
-  Niba bikugora kubona uko uryama kubera ko matela yaguyemo
-  Niba usigaye ugira allergie nyinshi kubera ko matela ivuvuka cyangwa isigaye ifite ivumbi
-  Niba wumva utagisinzira neza kandi nta yindi mpamvu ihari uzi
-  Niba igihe murara muri babiri matela ikomeza igwamo cyane bikababuza amahoro ni igihe cyo kuyihindura.

Hifashishijwe sante magazine
Photo : google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe