Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Karoti zitetse mu mavuta ya beurre

Karoti zitetse mu mavuta ya beurre

Yanditswe kuwa 03-06-2018 Saa 20 : 48

Akenshi karoti dukunze kuziteka mu zindi mboga cyangwa mu bindi biryo ariko ushobora no kuziteka zonyine. Dore bumwe muri ubwo buryo :

ibikoresho :

Karoti 1kg
Amavuta ya beurre 80g
tungurusumu uduce 2
agace gato ka teyi
agasukari gacye cyane ( wafatisha intoki 2)
umunyu agasenda
persil

Uko bikorwa

Hata karoti, uzikatemo uduce duto
Shyushya amavuta ya beurre mu isafuriya
Shyiramo karoti uvange cyane isafuriya ifunguye,
Nyuma y’iminota 10 ongeramo tungurusumu, teyi, agasukari, umunyu, agasenda. Upfundikire
Ongeramo amazi akonje ureke bihire ku muriro mucye nko mu gihe cy’isaha.
Mbere yo kubitegura nyanyagizaho persil hejuru.

Byavuye mu gitabo "la cuisine aux pays du soleil"

photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe