Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Mpora mpanganye n’umugabo wanjye, nkore iki ?

Mpora mpanganye n’umugabo wanjye, nkore iki ?

Yanditswe kuwa 28-05-2018 Saa 04 : 52

Muraho bavandimwe,jye si igitekerezo ,ahubwo ndagira ngo mungire inama,
Ndubatse,ndi umu mama w”abana umukobwa n’umuhungu,mfite umugabo ariko ,duhora duhanganye,ntiturwana ngo tunatongane cyane ye,ariko kuva tubanye anca intege mu byo nkora byose,namubwira nk’igitekerezo akampa ibikuta,(kuninura muri make) kandi ntakintu azana murugo,kuko kuva 2016,ntakazi afite,nijye umenya urugo byose yewe na minerval z’abana ni jye uyatanga. kugeza no ku isogisi yambara ni jye ubigura,nagize amahirwe mbona akazi kadutunze, byose bivamo ariko nkasigara ndi zero, ibyo byose abirengaho,nataha nkaho yambajije ati amakuru yo kwirirwa,akaba ari muri za WhatsApp, films cyangwa television, ubona yarabishye muri make,nta care,ahubwo iyo mubajije nti ibi nibi tubigenze gutya ati nta nama z’umugore nshaka, navuga ati ako ni agasuzuguro !

Nabona ibintu byiza,nti dore ibintu byiza ati wowe ushaka kubaho gikire, ati uzasange abakire jye urwo rwego sindarugeraho. Ariko ajya abona amafranga, nubwo atari menshi kuko ni ingineer, abona ibiraka,nta mwenda angurira,nta nkweto,yewe n’abana Nuko !

None rero mungire inama ,ko ahora anyuka inabi, aninura,ambwira byinshi bibi harimo no kuncyurira ngo nzasange abakire, nzakore iki ?

Nb : jye ntakibazo mfite cyo gutunga urugo,yenda azageraho abone akazi,ariko inabi ye ,kutampa care nk’umugore we,kuninjura n’ibindi byinshi ntarondoye ! Nukuri birambabaza, ngaho nimungire inama

Murakoze cyane !

Ibitekerezo byanyu

  • Ngewe uko mbibona ,uwo mugabo afite iphunwe ryuko,atugwa numugore abagabo babyihanganira ni imbarwa,ubwo ku kwiyenzaho aba agirango utaza musuzugura kuko ntacyo afite,buriya umunsi yabonye akazi keza bizashira,Gusa ihangane burya abagabo benshi batunze daimoni ituma bababaza aabagore bishakiye
    Gusa ntago ari bose,kuko hari nabafite mwuka wera ubafasha kunezeza abagore babo
    Komera wicika intejye,ihangane,ubwo atanagukubita naryo ni ishimwe
    Gusa muzabiganireho hari icyo bizatanga,kdi mujye mubanza abo bagabo mubatumeho Imana

  • yooo ihangane muvandi !gusa shima Imana kuko ufite akazi ukaba ubasha kwiyitaho.
    ICYO NABIVUGAHO : abagabo iyo badafite amafaranga bavuga nabi rwose ibyo birazwi.

    1.nkuko duhora tubivuga senga kandi umusabe ikiganiro umubwire uko ubona ikibazo unamusabe igitekerezo cyuko abibona nuko byakemuka.
    2.ibyo gutunga urugo bigenze gake ushake icyo umugabo wawe akora. ubwo wishimira gutegura ibisorori byinshi ngo umushimishe ariko sicyo akeneye. tegura ibiringaniye ushaka nuko we yabona amafaranga mu ntoki ze.
    2.hangayikishwa nuko adafite akazi kandi ushyiremo ingufu mu kugishakira igisubizo ni biba ngombwa uguze mu kazi kawe ariko abone icyo akora.
    3.wimuha imishinga we ntacyo ayishoramo, shaka amafaranga uyamwereke umusabe igitekerezo cy’icyo yayakoresha.
    4. irinde kumucyurira unamusuzuguza abana
    5. ereka abana ibintu bimwe na bimwe ko ari papa wabo wabiguze kugirango batamusuzugura

  • Ohoo !!! niba mwarabiganiriyeho ntakumve,uzamurengere umuryango niba muwufite,ntuzakomeze kubipfiramo ni bibi byazagutera irwara y umutima. kuko ndumva ari urucantege gusa none se ubwo yaba amaze iki !!!ntawamenya niba adafite abandi bagore hanze.

  • ikibazo ufite ni wowe ubwawe uzagikemura
    1.reka umugabo wawe abe ariwe utunga urugo mu mafaranga yawe.
    2.reka abana babe ariwe baka byose, nibitaba gutyo bazamusuzugura kuko ntacyo abaha
    3.gerageza kumushakira icyo akora
    4.mucire bugufi umwereke urukundo , umugishe inama yicyo yakora nuko mwakibona.
    5. wishaka care ku muntu utishimye , care zibaho aruko hari hari umunezero banza ushake ibyishimo bye ibindi bizizana.
    6. ntago yakugurira umwenda kuko abona ujya uyigurira kandi atekerezako ntacyo akurushije.
    7.jya umusaba mujyane gusenga hamwe n’abana

    icyitonderwa:ugomba kumenya ko numuha uburenganzira ku mafaranga yawe ubuzima buzasubira inyuma kubyo mwabonaga kuko abagabo hari utuntu twinshi twingenzi dukenerwa mu rugo batabona ariko uzihangane wakire ibyo aguhaye kandi bikunezeze unamushimire nubifatanya no gusenga bizagenda neza.

  • nizereko izi nama atarubwambere uzibonye naho ndumva ushaka gushimirwa ibyo ukora kd ntawundi wabigushimira niwowe ubwawe

  • Muraho. njye sinemeranyan’uyu BEBE ukugira inama yo kumuha carte de credit cyangwa umushahara wawe ngo abe ari umugabo uwucunga wose kubera impamvu zikurikira :

    1) Ari wowe udakora we akora yaguha umushahara we wose ngo uwucunge ?
    2) Ese kuba yaba afite amafaranga acunga ntibishobora gutuma atihatira gushaka akazi ?

    Njye nakugira inama yo kumuha argent de poche uko uhembwe imufasha gukemura ibibazo by’ibanze atagombye kukwaka amafaranga ariko umushahara wawe akaba ari wowe uwucunga. Nubwo ari umutungo w’urugo ariko niwowe uyahembwa siwe.

  • Njyewe uko mwese mwasubije ndabona mutumvise ikibazo neza kuko umugore aragira ati nkora byose kugeza no kwisogisi rye ndarigura ariko ntashake ko tujya inama ahubwo agahita anyuka inabi.
    ikindi mwirengagije nuko mutitaye ko yababwiye ko nawe ajya abona ibiraka ariko ntagire ifaranga narimwe rigera murugo !
    none se abaye afite gahunda nziza byabiraka ko nubundi ntafaranga aba yagejeje murugo,ntiyayegeranya akazayashakamo akindi yakora mugihe byabiraka bidahari ?
    ahubwo amuka inabi kugirango atamubaza ibyo byose.
    njyewe numva yazamwicaza akamubaza we icyo yifuza ,mbese we uko yifuza byagendayamara kumwumva agafata umwanzuro wicyo gukora kuko ndumva uwo mugabo ahubwo azamurwaza umutima.

  • Uwo mugabo wawe kuba agutuka bitegwa wenda nibyo muganira niba wenda umubwirango ntakazi afite ukariha byose numvise unamusaba inama Ngo mugure iki abagabo ntibabikunda sukukwanga nimico yabeshyi b’abagabo babanyarwanda wendajye aho ntemeranyaho nabandi baguhaye inama nuko agucurira birababaza nukuzicarana nawe ukamubaza icyifuzo cye ukumva icyo atekereza natakikubwira ubwo nukwihangana

  • Madame icyo nakubwira nuko umugabo wawe bitorishye ko yahinduka. Afite personality disorder ituma atigirira icyizere kandi agahora yumva yakubahwa cyne. Kuba ntakazi afite abifitemo uruhare kuko afite nubunebwe mumitekerereze. Kumwegurira amafaranga yawe byo sinabikwoshya kuko washiduka musigaye munaburara na mineral yabana ikabura. Genzura ibi bikurikira nubimubonaho wihebere
    1. Ahora agushinja ko ari wowe nyirabayazana w ’ibibazo
    2. Akunda kubeshya cyane
    3. Aba ahangayikishijwe no gusa neza cyane inyuma
    4. Ashaka kugenzura buri kimwe cyose
    5. Ahora avuga ko umusuzugura nabandi no murugo bamusuzugura
    6. Akunda kwemera ibintu kandi ntagire na kinwe asohoza
    7. Ntashaka ko ugira inshuti kandi yumva ntaho watemberera
    8. Aguteranya nabantu ababwira ububi bwawe cyane cyane umuryango we
    9. Ahora aguca intege ko ntacyo ushoboye
    10.Akunda kukwereka ko acyeka ko wikundira abandi bagabo

    Hari nibindi byinshi ariko ibi niba abifite nta kabuza umugabo wawe ni manipulateur kandi bizahora gutyo. Ushyizeho email yawe cg phone nakubwira byinshi byagufasha uko wabyitwaramo

  • uzicarane n’umugabo wawe mujye inama y’amafaranga winjiza uko yakoreshwa, jyewe byambayeho, nakoraga jyenyine, ngakora byose ariko ntabyishimire, yakundaga kumbwira ngo mfusha amafaranga ubusa, ngo si savinga kandi rwose hari nubwo nta na fanta nabaga niguriye, nkavunwa no gukorera amafaranga, nkongera nkavunwa no kuyakoresha, niyo yabonaga ibiraka yiguriraga imyanda twebwe ntatwiteho(jyewe n’abana) iyo yashakaga kujya ahantu yanyakaga iticket kandi rwose narahembwaga nkishyura ngasigariraho, iyo namubwiraga ko nta mafaranga mfite yambwiraga ko nyasesagura, ko ariwe uyakoresha yakora byinshi , akana saving ;

    namusabye ko yambabarira akajya ariwe uyakoresha, muha chequier we akangenera, amahane yaragabanutse , dutangira kugenda twumvikana gahoro gahoro, kugeza igihe yaboneye akazi, tugabana responsabilite, ubu ntakizo cy’imibanire dufite, imishinga tuyumvikanaho ;

    Gusa ntabwo byoroshye bisaba guca bugufi cyane no gusenga kandi nabonye mbisohokamo amahoro,gerageza kuko ibyo uvuga nanjjye nabiciyemo kandi ubu tubanye neza cyane.

  • Muraho,
    Ndi umugabo ufite abana batanu, umugore wanjye tumaranye imyaka cumi n’itanu, niba natwe twajya tubagezaho ibitekerezo mukatugira inama mwatubwira. Murakoze.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe