Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Uko warinda amabere kugwa imburagihe

Uko warinda amabere kugwa imburagihe

Yanditswe kuwa 28-05-2018 Saa 08 : 15

Kugabanya/Kongera ibiro mu buryo bwihuse
Ni ibisanzwe ko umuntu agabanya ibiro igihe yumva afire nyinshi bibangamiye ubuzima bwe, iyo umukobwa abyibushye buried gice cy’umubiri we kieabyibuha iyo afashe ingamba zo kubigabanya rero ni nako ingingo zose zinanuka, amabere yo iyo ananutse ahita agwa.

  • Kubyirinda rero ni ukwirinda kugira ibiro byinshi hakiri kare kandi uburyo burarazwi, nko kumenya ibyo turya, tunywa...

Kunywa itabi
Impamvu kunywa itabi bigusha amabere n’uko igabanya cyane proteins mu ruhu rwacu bigatuma uruhu rutakaza imbaraga zo gukomera ni kubyimba. hano rero nta kindi wakora uretse kwirinda kunywa itabi ukiri muto.

Kwambara isutiye
Kwambara isutiye bisigaye byarabaye umuco no gusirimuka, gusa ntitukirengagize ko bigusha amabere iyo wambaye itagukwira igufashe cyane, abafite amabere manini bagomba kwambara isutiye ibakwira neza itabahambiriye, kuko iyo iguhambiriye cyane bituma ibere ritakaza imbaraga zo kubyimba rikoroha rigahita rigwa.
Nujya kugira isutiye ntugatinye kwipima.

Kudakora imyitozo ngororamubiri
Aha bisaba kwitonda, gukora sport nibyiza kuko bituma uruhu rwacu rukomera, bigatuma n’amabere ahora ahagaze kubera gukomera.

Kugira amazi make mu mubiri
Uruhu rukomera ni uruhu rufite amazi ahagije, amabere nayo agomba kugira ubuzima bwiza kugira ngo atagwa imburagihe.
Niba ukoresha amavuta yoroshya uruhu ntukibagirwe ko ugomba kunywa amazi ahagije.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe