Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umugabo wanjye ashaka ko umwana aturyama hagati

Umugabo wanjye ashaka ko umwana aturyama hagati

Yanditswe kuwa 20-05-2018 Saa 23 : 12

Mfite imyaka 29, ndubatse ntuye Kimironko.

Nashyingiwe muri 2016 mu kwezi kwa 12, urugo rwacu nta kintu rubuze kuko twinjiza 1,600,000frw buri kwezi. Ubwo niteguraga kubyara naguze byose umwana akenera ntibagiwe na berçeau, ubwo navaga mucyumba cy’umubyeyi nyuma y’ibyumweru bibiri mbyaye nashyize berçeau y’umwana mu cyumba cyacu imbere y’aho ndeba neza kuburyo nzajya mwitaho nijoro, papa w’umwana arambwira ngo umwana agomba kurarana natwe ku buriri bumwe ndabyemera, kuko numvaga nta kibazo.

Ubu umwana amaze kugira amezi 7, none papa we yategetse ko umwana agomba kurara hagati yacu kugeza igihe azakurira akajya ku gitanda cye, numvise bintangaje mubwira ko bitanshimishije ko aho yararaga ntacyo hamutwaye ariko itegeko riba itegeko.

Tumaze ukwezi kose ari gutyo turara, namwe murabyumva gahunda zo mu buriri ntizikorwa ngo tudakangura umwana, ntawegera undi, kandi bigomba kugeza igihe umwana azakurira akajya mu cyumba cye. Bavandi… nziko musoma AGASARO muri benshi kandi harimo n’abakuze mumbwire nzitwara, kuko ndabangaiwe byashoboka ko abakera babikoraga simbizi mumbwire namwe uko nzabigenza.

Ibitekerezo byanyu

  • yooo wibabara p umugabo c harikindi kibazo mugirana mu kubaka urugo ? birashoboka ko yishimira gupfumbata umwana we plz wimubuza ayo mahirwe ahubwo uzamubwire mushyireho ubundi buryo bwo gukora igikorwa cy’abashakanye wenda atari ku buriri muryamyeho.

    ikindi birashoboka ko utamunezeza mu buriri akaba yarabonye impamvu zo kukwihisha ariko muganiriye yakubwira ukuri kwe hanyuma mugafatanya kubikosora.

    jya umushotora umwereke ko umukeneye ntago yakwanga kugukemurira ikibazo kandi umuteguze hakiri kare kuburyo ataha mu mutwe we aziko hari ikibazo aribukemure (urugero : igihe mutari kumwe wamubwira uti ndagukumbuye cyane, nutaha ndaguha impano,ndagukeneye ubanguke nkubwire,...). nkwifurije urugo rwiza

  • Yobobobobo !! Ntiwirirwe wibaza byinshi. Genzura umugabo wawe afite aho akemurira akabazo ko mu buriri akaza akubeshyabeshya ngo mutegereze umwana akure. Abagabo ni abo gusengerwa gusa kuko nabo sibo ngirango ni kamere bafite batabasha gu controla. Gusa Imana niyo murengezi wacu uyisunge. Ucunge hose ko ataguca inyuma kugeza no ku mukozi wo murugo kuko nabo ntibabatinya. Kandi ntuhubuke ubikore mu bwenge ntamenye ko umukeka kugeza igihe uguye ku makuru ya nyayo. Nuyagwaho igice ukabimubwire ntazabikwemerera. Kandi iyo abonye ko utamuvumbuye yikomereza gahunda ze.

  • ko numva Ari ikibazo ? ubwose papa wumwana we ntabwo ajyakenera gutera akabariro ? Umva ugomba kumuganiriza nabyanga umuteze inshuti ze or abo mumuryango Gusa ukabikora mubwenge no mubushishozi.Ahubundi umwana acukira igihe kinini !

  • Ahubwo si byiza ko umwana arara ku buriri bwanyu, nta mutekano aba afite, abana benshi bajya bagira urupfu rutunguranye bararana n’ababyeyi kubera ko hari igihe mwasinzira mukamuryamira akabura umwuka, ibiringiti na couvre lit biremereye bishobora kumurengera bikamubuza guhumeka, ashobora gushyira utuzuru twe kuri matelas yaguyemo ntabashe guhumeka, ubushyuhe bwinshi hagati yanyu n ;ibindi byinshi. rwose si byiza ko murarana na mbere y’ibindi bibazo byatera hagati y’umugabo nawe, banza ucyemure icy’umutekano ku mwana. niba se ashaka kumureba hafi ye, berceau uzayishyire ku ruhande rwe niba bishoboka ariko umwana ave hagati yanyu. Niba ari we ukubwira ko yera ababyeyi ariko babigenzaga wamubwira ko akenshi umwana yabaga ari ku ruhande rwa nyina kandi impfu zitunguranye naho zabagaho cyane. ukande kuri iyi link usome niba uzi igifaransa http://sante.lefigaro.fr/actualite/2013/05/23/20573-dormir-avec-son-bebe-accroit-risque-mort-subite

  • muzaganire mwembi kandi uramenye ntuziterereza abandi bantu n’iyo baba abo mu muryango, bakumvira ubusa, ikibazo kizakemurwa na mwe 2, ntibazakubeshye ngo hari undi muntu uzakibakemurira, uzamushake mufate umwanya mwenyine mwicare ahantu mutuje maze mubiganire, urebe ko kitazakemuka keretse niba mufitanye andi makimbirane

  • muzaganire mwembi kandi uramenye ntuziterereza abandi bantu n’iyo baba abo mu muryango, bakumvira ubusa, ikibazo kizakemurwa na mwe 2, ntibazakubeshye ngo hari undi muntu uzakibakemurira, uzamushake mufate umwanya mwenyine mwicare ahantu mutuje maze mubiganire, urebe ko kitazakemuka keretse niba mufitanye andi makimbirane

  • Wiriwe,nsomye iyi nkuru numva hari igitekerezo natanga.binteye kwibaza niba we ntabushake akigira bwo gutera akabariro,niba ubona mu mibanire yanyu hari agatotsi,uzamusabe umwanya muganire umubwire ko bikubangamiye kandi ukimukunda ariyo mpamvu wowe ukenera kubonana nawe nkumugabo numugore,ariko poliment,ikindi wamusaba mugashyira indi matelas mu cyumba akaba ariho mubonanira nyuma mugasubira ku gitanda hamwe numwana abaye ariko abishaka.uzabanze usenge Imana ihindure umutima we mbere yuko muganira kuko abaye ari uko atakigukunda cg afite ahandi ajya ntacyo byatanga.gusenga ni urufunguzo rwa byose.senga kandi wirinde kubiganiriza buri wese.gusa wowe ntuzamuce inyuma.

  • ahubwo uwo mwana ni ikibazo ashobora kuba urukundo rwaragabanutse

  • Ushobora gusanga hari abamubwira ko uwo mwana atariwe wamubyaye. Ese kuva umwana yaryama hagati ntacyo yari yagukemurira ? niba ari ntacyo ni ikibazo gikomeye ushobora gusanga hari aho we akemurira ikibazo cye. Mu miryango y’iki gihe ntibyoroshye ariko uzagerageze umuganirize wenyine wumve ko arakubwira impamvu yabyo iki ntabwo ari ikibazo wahita ujyana hanze kuko bakumvira ubusa bakagufasha kurwisenyera ariko uwo mwana muraza hagati muramuhemukira kuko nta mwuka mwiza abona wo guhumeka. uzagerageze wongere umuraze ku ruhande umubwire ko atari byiza urebe icyo arabivugaho cyangwa umubaze ubundi buryo muzajya mukoresha mu gutera akabariro wumve igisubizo araguha. Ugomba kubifatanya no gusenga kugira ngo iyo ntimba ufite Nyagasani akorohereze.

  • Ohhh uwo mwana muzamwica .ikibazo gitangaje ashobora kubura uko akwepa umugore we kuko yamuciye inyuma ari ku kiriri akaba ategereje gukoresha test ngo amenye ko yanduye cg atanduye kuko bisaba 3mois ngo abimenye neza akitwaza umwana avec le risque yo kwihekura aryamisha umwana ahadashoboka.afite ubwoba ko yakwanduza umugore we kuko atizeye neza ko atanduye.iyi ni crise abagabo bafite muri iki gihe.ubikurikirane neza

  • ndumiwe koko, nukuntu abagabo bakunda akabariro kundusha, jye niyo yaba avuye kurongora indaya mbizi atashye mu gitondo araza akanyiyenzaho ansaba, sha jyenzura neza urebe ikibazo kirahari,sugukunda umwana, ucungire muri telephon ye witonze atabizi, urebe igihe atahira,urebe uburyo amafaranga ayacunga kuko gutereta birahenda burya, ucunge n’umukozi niba atarahinduye comportement, asigaye agusuzugura se, asigaye yambara neza mu rugo agahora acyeye kandi ntahantu agiye, jye navuye kwa muganga narabyaye nje nsanga umukozi yarasutse, asigaye yambara amapantalo, buri dimanche apres midi akansaba uruhushya rwo kujya gusigisha inzara muri salo,atarabikoraga, noneho bucyeye mbyutse ngiye kumureba ngo ajyane umwana kwishuli nsanga yimakiye(maquiller) yambaye neza cyane imyenda mishya kandi ubwo ajyanye umwana kuri bus muri 5 metres , ndatungurwa nti ese ko wambaye neza ugiyehe ati ni boss wambwiye ngo sinkajyane umwana kuri bus nsa nabi, nuko ndumirwa naje kubimenya mbibwiwe n’inshuti yuwo mukozi yamwigambyeho ngo shebuja barakundana ngo mabuja ni injiji ntabyo azi,ntanibyo yamenya, ubwo ndi kwa muganga yabwiraga umukozi wundi ati ndagiye ntundege kuri boss ngiye kuzerera sintinda kandi ubwo ari boss umuhamagaye ngo babuhurire ahantu, yewe ni birebire gusa bagore dukanguke kuko tubana na bakeba bacu tutabizi wa mugani w’abakozi bamwe turi injiji

  • rwose ibyo Ferdinand avuze nanjye ndabishyigikiye kuko nanjye umwana wanjye amaze umwaka n’amezi 9 kandi aracyaturara hagati kandi ntibitubuza gukora igikorwa cyabashakanye.wamuganiriza ukumva uko atekereza .

  • Ikibazo gikomeye ni uko wakwihekura kubera kuraza umwana hagati.banza ukemure icyo abana barahenda agahinda ntiwazagakira.ibyakabariro muzaganire unasenga Imana ishobora byose.kandi umuhe umwanya nkuko abandi babivuzeho uzategereza ikizavamo.ibyo kubibwira abantu simbyemera senga Imana utuje ukora inshingano zawe nkumugore Imana izagusubiza kandi kwihangana erega biranashoboka.

    **Niyo(Imana) iha intege abarambiwe,kandi utibashije imwongerera imbaraga**.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe