Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Ibintu 6 bitera ibiheri byo mu maso

Ibintu 6 bitera ibiheri byo mu maso

Yanditswe kuwa 16-05-2018 Saa 07 : 08

Ibishi ni uduheri duto tuza mu maso cyangwaahandi ku mubiri tukangiza uruhu rugahinduka rukazana amabara. Ibishishi biterwa akenshi no
kwivumbagatanya kw’imisemburo, ibyo bigatuma umubiri usesa ibishishi, ikindi tuzi cyane nuko bifata abakiri mu myaka yo kubyiruka, tutirengagije ko n’abakuru babirwara.

Hari Inzobere mu buzima bw‘uruhu zagaragaje ibintu bitera ibyo biheri. muri byo harimo n’ibyo twavuze haruguru, tukaba tugiye kureba uko twakwirinda.

Amavuta twisiga

Nk’uko abantu dutandukanye mu mitekerereze ni nako imibiri yacu itandukanye mu kurwanya ibintu bitandukanye bitugeraho, n’amavuta twisiga ntabwo imibiri iyakira kimwe, buri wese aba afite amavuta agomba kwisiga bitewe n’umubiri we. Niwisiga amavuta umubiri ntuyakire uzabibwirwa no kwivumbagatanya kw’imisemburo, ashobora kuba ari neza kuri mugenzi wawe, wowe ntakubere neza, ibyiza nukuyareka ugakoresha akunogeye.

Kunywa amazi adahagije umubiri
Amazi tuzi ko ari ingenzi ku buzima, tuyanywa atari ukudufasha muri digestion gusa cyangwa kutumara inyota, ahubwo no kugira ngo adufashe kugira igipimo cyiza cy’ubushyuhe bw’umubiri kuko iyo umubiri ugize ubushyuhe bwinshi nabyo bitera kugira ibiheri

Kumara igihe kinini ku zuba na Stress

Umunaniro ukabije (stress) nawo utera ibiheri kubera ko umubiri ukoresha imbara zirenze izo ufite ;amazi arashira, ubushyuhe bukiyongera n’imisemburo igakora cyane ibyo byose bigatuma usesa ibiheri ku umubiri.

Uburyo dukaraba

Gants gukoresha iyo dukaraba akenshi usanga tuzanika muri douche ntizigere ku zuba, bituma zihorana ubukonje bubyara microbes zishobora kwangiza uruhu, kugira igihe cyo gukaraba ntumare iminsi udakaraba neza, gukaraba gahoro gahoro utikuba cyane, kwikuba cyane nabyo byangiza uruhu ku buryo akantu kagufashe kose kaba uburwayi kandi kakahasiga ibara, si byiza rero kwikuba cyane mu maso.

Ibyo turya

Ibiryo nka margarine (butter),
Amafiriti, n’ibindi byose bigira amavuta menshi muri byo, iyo ubona uruhu rwawe rugaragaza amavuta cyangwa kuyaga wirinda ibiryo nk’ibi, kuko uba ufite ibyago byinshi byo kurwara ibiheri.

Ni byiza ko wakunda gukoresha ibiribwa bikungahaye kuri Omega-3(fatty acid), urugero nk’amafi bikagiuasha kuringaniza amavuta aba yatewe na Omega-6 ituruka mubyo twabonye bigira amavuta menshi.

Violette
photo : google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe