Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Amakaroni avanze n’imboga

Amakaroni avanze n’imboga

Yanditswe kuwa 16-05-2018 Saa 06 : 53

Aya makaroni atekanye n’imboga ni indyo isirimutse kandi yoroshye kuyateka bayateka iyo bashaka kwihutisha service, haba mu rugo cg muri Restaurant ikindi kandi aya makaroni ahumura neza ku renza uko wayarya atetse yonyine, nta zindi mboga akenera uyarya uko atetse
Gutekera abantu 4 :
Ibikoresho

Amakaroni 250g (isashe nini ya700frw)
Karoti 2
Imboga (dodo) 1/2cy’umufungo
Inyanya 5
Poivron1
Igitunguru 1
Celeri utubabi 2

Uko bitegurwa

Togosa amakaroni
Yakureho amaze gushya neza kandi ntutume akama cyane
Karanga karoti n’imboga muri byo birungo byose
Nizimara gushya usukemo ya makaroni
Vanga iminota 5’
Bimaze kwivanga neza bikure ku miriro ubishyire mu isorori kuburyo bidahora bigakomera
Bitegure ako kanya

Aya makaroni agira umwihariko wo
koroha no kuryoha bitewe nuko yatekanywe n’imboga.
Violette
Photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe