Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Bene wabo w’umugabo baranyanga, nkore iki ?

Bene wabo w’umugabo baranyanga, nkore iki ?

Yanditswe kuwa 16-05-2018 Saa 05 : 55

Muraho ? Tubashimiye uburyo mudufasha kungurana ibitekerezo mu buzima tubamo. Turabashimiye nukuri kuko ibitekerezo bya bagenzi bacu biratwubaka. Icyanjye rero giteye gitya :

Ibintu by’amasengesho n’ubuhanuzi simbikunda pe. Ariko umuntu agire atya simuzi nawe nta nzi arambwira ati bene wabo w’umugabo wawe barakwanga Senga. Ndamubwira nti murakoze nzajya Nsenga, natekereje ko ahari anzi njye ntamuzi.

Njye ntabyo nari nzi pe nta nibyo nabonaga ariko nabonye ari ikibazo kuko naje gutekereza ukuntu umwana wanjye wa 1 yitabye Imana ntazi nicyo azize ntangira kugira amakenga. Mbaza umugabo nti bene wanyu baranyanga ? ati yego barakwanga ariko bihorere ntacyo bazagutwara. Ndamubaza nti bampora iki ? Ninde se unyanga ? ati bihorere yewe ikingenzi n’uko njyewe ngukunda. Turabyihorera ndetse birangirira aho .

Ubu nsigaye nibaza ngo umugabo wanjye ntiyahishiriye bene wabo ? Iyo bene wabo baje mu rugo mba numva batankorera ku mwana kuko sinzi unkunda n’unyanga ikindi nziko bamugirira nabi. Nagerageje kumuganiriza nitonze arambwira ngo ubwo ndashaka amatiku. Ubwo uri njye wabigenza ute ? Ngaho ni mungire inama.

Photo : google

Ushaka kugisha inama cyangwa kuduha ubuhamya watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Waguye mu mutego w’abahanuzi b’iki gihe. Nta kintu na kimwe yaguhanuriye ahubwo yakubwiye ibintu biri obvious.
    Ese uratekereza ko ari uwuhe mugore muri iyi si, wabwira ko bene wabo b’umugabo bamwanga ntabone ari byo koko, ni ingero zifatika zihari, uwo yaba ari inde ?
    Ese umuntu aje akakubwira ngo"wa muntu we ndabona ufite ibibazo mu muryango wawe", cyangwa akakubwira ngo "wa muntu we ndabona ufite akababaro" uratekereza ko ari inde muri iyi si utakwiyumva ? Ese uri kumva ubwo ari ubuhanuzi ?
    Icyo yakoze ni ukuguteranya n’umuryango, kandi nubisuzuma utibereye, urasanga nta kindi uwo witwa umuhanuzi yagushakagaho cg agushakaho usibye amafrw, ndizera ko hari ibyo utatubwiye.

  • Uwo mugabo niwe ushaka amatiku kuko ashobora kuba ariwe ukwangisha bene wabo.
    Niba kugeza ubu utari warabonye ko bakwanga ukaba nta kintu ubona kibyerekana reka kumva amabwire. ndetse niba ushaka guhinyuza ubutaha nibagaruka bicaye uzababwire woroheje uti bandaguriye ko munyanga. uti sinabyemeye ariko aniba aribyo mwambwira icyo mumpora tukabikemura.

    - umwana witabye Imana ndumva urimo kuvanga ibintu, wenda kubera agahinda urashakira impamvu aho zitari. kuba mutazi icyo yazize ntabwo uzajya kubishyira kuri rubanda kubera izo nkuru wumvise kandi nta cyindi ushingiheyo.

    - ikibazo ufite ni umugabo utikura kandi udashobotse. sinibona mbwira umuntu, noneho ureke numufasha wanjye, inkuru nkiyo ntari bumuhe ibisobanuro. icyo ukeneye kwibaza ni kuki umugabo wawe ashaka gucukura urwobo hagati yawe na bene wabo ? ese uwo waje kubikubwira utamuzi si we wamutumye ? Genzura umugabo wawe urebe ko ntacyo aguhisha. akaba ashaka kuguteranya na bene wabo kuko ahubwo batamushyigikiye wenda hari nuwavuze ko azakubwira ibyo umugabo atakubwiye. genzura umugabo wawe umenye ibye.

    - nubona ibimenyetso byihariye wiboneye wowe ubwawe byemeza ko bene wabo bakwanga uzabone kubyemera. naho ubundi umugabo azi ko wumva amabwire niho yagutegeye.ureke kuvangavanga ibintu.

    Ese wowe bene wabo urabakunda ?

  • Mberenambere ihangane byambayeho ndi umupapa mfite umufasha nabana 2 arikobashikibanjye bagiranye ikibazo numugore wanjye arikosinabibonaga kuko iyo nabagandikumwe nabashikibanjye banyerekagako nakibazo bagirana numugorewanjye ariko naje kubigenzura nsanga aribobenderanya umugorewanjye inama nakujyira niyi uzaganire numutware wawe avekubyokubogamira kuribenewabo ahubwo arebe icyamuhesha amahoro murugorwanyu mwimuke mujyehirya yimiryango yanyu mutangire ubundibuzima buzira intonganya nibwo muzubaka kandi iyomiryango yumugabo azageraho ibakunde kuko urugonurwabantu 2 natwetwarimutse ariko dusigayedusurana

  • Mbere nambere ndakwihanganisha kubwo kubura Umwana.

    Rero abahanuzi bubu nushaka ubirinde ndetse cyane rwose. Uretse kuba uwo muhanuzi yarakubeshye nawe ikinyoma kikagufata,bituma ibyo utabonaga utangira kubibona (Utangira kwibeshya).

    Muvandimwe rero, rwose komeza ukunde uwo muryango nkuko wawukundaga kandi niba bakwanga Imana izabakurinda ntacyo bazagutwara.

    Murakoze

  • Unva nshuti,ntampamvu nimwey atuma utumutwe hejuru yabo icyambere nuko uba numugabo wawe nezau kirinda icyatuma mutunvikana,njye byambayeho ndetse barabinyereka rwose ndetse rimwe mabukwe yambwiyeko atashakaa ho knd azanyereka,byabanjye kunvuna pee !yewe najyaga nanicara nkarira nkubaza ukuntun tacyaha nabakoreye,ark ubu nasanze bankunze uwo tubana akanyanga ntacyo byamara so murimake nagabanyije conection nabo cyane gusa uje iwanjye mwakira neza ukonshoboye ubundi nkirindako bamenya byinshi byi wanjye nanjye sininjira mubuzima bravo

  • jye ndumva niba bene wabo n’umugabo bakwanga ariko ukaba utabibona ndetse bakaba batanaguteranya n’umugabo rwose ntacyo bitwaye. Ahubwo numva utanabyitaho, wowe uzajye ubana nabo amahoro. ikindi ni uko ugomba kwemera ko batagufata cyimwe n’umwana wabo 100% rwose ibyo ni ibisanzwe gusa ntibivuze ko baba bakwanze, kuko uba umeze nk’umunyamahanga kuri bo. icyo kuba bahemukira umwana wawe rero ndumva atari byo kuko ahubwo bakwanga ariko bagakunda abuzukuru. ntago ari byiza gucyeka ibintu kibyo.
    uzajye usenga, usabe ubwenge bw’uko witwara, unamenye impamvu umugabo wawe yabikubwiye kuko akenshi iyo bihari ntibabivuga bagerageza kubihisha. uko ku ntu rero yahise akwemerera atanakubajije niba hari icyo bagukoreye jye ndumva wakwibaza ikiri inyuma, ukagishakisha usenga, usaba Imana kukwereka ibihishe utazi kuko yo Iba ibizi.

  • Hello,

    Umva Madam,inama nakugira nugusenga Imana cyane kuko niyo irangira, ikaturinda imigambi y’ababi ikaduha ubwenge bwo kubana n’abanzi bacu.

    Ntukishishe ku muntu uwariwe wese kandi utekereze wowe ubwawe impamvu bashobora kukwanga,ese wowe urabakunda ? ikindi kandi impamvu nyinshi zituma bene wabo w’umugabo bashobora kukwanga cga nawe ukabanga kenshi nuko muba mutandukanye muri byose, ari uko mwakoze,mwarezwe,imyumvire mbese ni byinshi,

    Ariko muri byose haranira kubaka urugo rwawe ukunde umugabo wawe wuzuze inshingano zawe

    blessings

  • kunda umugabo wawe kubagukunda,nibyiza.koracyane.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe