Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Biscuit yitwa Bananochocolat

Biscuit yitwa Bananochocolat

Yanditswe kuwa 13-05-2018 Saa 21 : 30

Ikozwe muri chocolat n’umuneke.
Iyi dessert ikungahaye kuri fibre, nanone kandi kubera ibiyigize igabanya ibinure mu mubiri.
Iyi kandi ikoreshwa cyane cyane n’abantu barwaye diabet.

IBIKORESHO KURI BISCUITS 8

  • • 70 g z’ifu ya amande
  • • Igi 1
  • • Agashashi 1 ka sucre vanillé
  • • Umuneke umwe munini wa 250 g
  • • Chocolat z’umukara udupande 4
  • • 1/2 cy’akayiko gato(k’isukali) ka cacao isharira (amera)

Uko bikorwa

  1. Shyushya ifuru kuri 180°
  2. Vanga ifu ya amande,sucre vanille na cacao.
  3. Kata umuneke uwuvange n’igi byivange neza
  4. Bivange na ya fu byivange neza
  5. Urasya udupande twa chocola hanyuma ushyiremo uvange
  6. Bisuke mu tuntu twabigenewe gutekamo 8 cyangwa ukore utubumbe 8 udushyire ku rupapuro rujya mu ifuru hanyuma ubireke bishye iminota 10
  7. Reka bihore mbere yo kubitegura

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe