Ahabanza » Umuryango » Kurera » Ibintu bibuza umwana kurya

Ibintu bibuza umwana kurya

Yanditswe kuwa 04-05-2018 Saa 10 : 23

Hari ibintu bituma umwana atarya cyangwa yarya akarya nabi atabishaka, icyo gihe wowe umubyeyi uzarebe neza ko atari impamvu imwe muri izi zikurikira :

• Kumuhatira kurya : hari igihe ugaburira umwana huti huti ushaka ko arya vuba, ubushobozi bw’umubiri we ntibubishibore bugatuma acika intege zo kurya ndetse yabona isahane akumva atishimye kuko agaburirwa nabi.

Uko wabikemura : mugaburire umuhereze isahane yigaburire kandi uhindure umwanya yariragamo(ahantu) aho mukunda kwicara ari kurya.

• Kumuha snacks nyinshi
(amandazi,yogurt biscuit, chocolate,…) ibi nabyo iyo bidahawe umwanya wabyo kandi itegeranye n’uwo kurya bituma umwana atarya neza kuko aba yahaze yangwa igifu cyagugawe ntabashe kurya.

• Amata na jus : nk’uko tubizi amata agira proteins nyinshi, ntukamuhe arenze 500ml ku munsi, ni ukuvuga agace k’igikombe kuri buri funguro kuko umuhaye amata menshi ntashaka kurya ntaba ashonje.
• Jus : igira calories n’isukali nyinshi abana badakeneye mu mubiri wabo iyo ubahaye byinshi rero umubiri ntubasha gutunganya ibyo bariye bigatuma badashaka kurya.
• Kumuha ibiryo byinshi Ku isahane :
ibi nabyo ni imbogamizi abana bahura nazo zituma batakaza appetit yo kurya, iyo umuha ye duke aturya vuba vuba akatumara ukamwongera niho agira courage akarya byinshi.
• Kuba atamerewe neza mu mubiri : hari igihe umwana aba arwaye ariko ataragaragaza ibimenyetso, icyo give yanga kurya kandi ashonje niba asasanzwe yanga kurya umujyana kwa muganga bakamusuzuma.

Uko wamufasha ngo atazahazwa n’inzara
Niba umwana atarya neza azagira ikibazo mu mikurire usange afite ibiro bike ugereranije n’imyaka ye, hari uburyo wamugaburiramo bikamufasha gukura neza adatakaje ibiro.

Violette
photo : google, huffington post

Ibitekerezo byanyu

  • Violette salut ko utubwiye ko wa muha isahane akifasha ubwo umwana wa 6mois yabasha kwifatira isahani ?

    • ushobora kumureka akjya akora mu isahane akirisha, kuko yiyanduza waba wamwambitse bavete nini, ikindi wakora ni ukumuha agasahe gato washyizeho uturyo ducye akajya agerageza kwirisha mu gihe nawe uri kumutamika. isahani yaba iteretse ahantu ntago yaba ayiteruye.

  • Murakoze cyane rwose. uwanjye agiye kuzuza 7mois ariko mba mbona ashaka kwigaburira kdi iyo nanze ko akora mubiryo ndikumugaburira yanga kurya. Ariko iyo iyo abbikozemo akitamika nanjye ndamutamika akemera.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe