Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Uko yarokokeye mu rufunzo i Ntarama

Uko yarokokeye mu rufunzo i Ntarama

Yanditswe kuwa 04-05-2018 Saa 09 : 05

Mvuka mu Bugesera mu umurenge wa Ntarama, Genocide yabaye mfite imyaka 9, mu rugo iwacu twari umuryango w’abantu 6 ; bana 4 n’ababyeyi bacu.
Data yari umuntu wifashije kuko yari umucuruzi ukomeye na mama yari umwarimu-kazi, muri make wari umuryango wifashije.

Muri 1991 papa baramufunze ngo ni icyitso cy’inkotanyi afungwa nabi akubitwa akorerwa iyica-rubozo aza no kugwa muri gereza kuko Genocide irangiye twabajije abandi bari bafunganywe babashije kurokoka batubwira ko we yari yararembye cyane atabashaga kuva aho ari.

Muri Mata 1994 rero uko byatangiye, hari mu gitondo tubona abantu baciye ku irembo biruka cyane bavuza induru ngo tubatsembatsembe ! Twagiye munzu tubibwira maman, arasohoka ajya kubaza abaturanyi uko bimeze bamubwira ko ak’abatutsi kashobotse, twatangiye ubwo twihisha, jye kuko nari bucura nkajya ngendana na mama na musaza wanjye abandi nabo ukwabo. Ibitero byatuvumbuye kenshi, bikatureka ariko umunsi umwe, baradufashe baratubwira ngo mwajyaga muhura n’imbwa sha twarabimenye ariko uyu munsi muhuye n’abagabo, ubwo bafashe mama baramujyana twe dusigara mu rutoki aho twari twihishe, bumaze kwira twaciye muri ya nzira baciye tumusanga aho bamwiciye tumurenzaho ibitaka hejuru dushyiraho igiti turakomeza, tugera ku rufunzo ahari hateraniye abatutsi benshi cyane, twahamaze iminsi myinshi ibitero biza byica bamwe abandi bagasigara.

Ibikomeye nabonye
-  Uretse kubona umurambo wa mama bitari byoroshye na mba ku ubuzima bwanjye nka bucura wari waratese.

-  Nabonye umugore wari utwite yashaye mu byondo byo mu rufunzo ananirwa kuvamo yarakuriwe yenda kubyara, iyo ibitero byazaga abantu barihindaga ari benshi maze tukamuca hejuru agataka cyane sinzi uko ibye byarangiye.

-  Nabonye umukecuru utarabashaga kwivana aho ari yahoraga ataka kubera udusimba two mu rufunzo twamutondagiraga tukamuruma.

-  Umunsi umwe interahamwe yaramvumbuye, irambwira ngo wowe ba ugumye aho ndakwikuza ntugoye nakomeje kwihisha nirenzaho ibifunzo, nahinduye uburyo noneho nkuramo umwenda nari nambaye kuko wari ufite amabara nirenzaho ibifunzo maze ya nterahamwe ije irambona irankurura ngo inyegereze abandi maze mugihe tutarabageraho twumva amafirimbi menshi aravuze ahita andekura ariruka.

Mba ndokotse ntyo kuko nta kindi gitero cyongeye kuza, twabaye aho nk’iminsi ibiri ubundi twumva inkotanyi ziraje zihita zidukuramo mpita mbona abantu twari duturanye baranjyana, tukajya tuba aho tubonye kugeza igihe inkotanyi zaje zitwereka ahantu ho kuba turahaba, bamfasha gusubira mu ishuli ubuzima burakomeza, naje kubona mukuru wanjye tujya kubana,twarireze turakura these twarangije Kaminuza ubu turubatse kandi ubuzima ni bwiza, n’ubwo twasigaye turi babiri twumva turi umuryango ukomeye kuko Leta yatwubakiye icyizere cyo kubaho ,kandi u Rwanda rufite amahoro twumva dushima Imana yo yimanye ubuzima bwacu ku babisha baduhigaga.

Murakoze

Ufite ubuhamya ushaka ko dutangaza watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe