Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umugabo wanjye akururana n’umukobwa babyaranye, nkore iki ?

Umugabo wanjye akururana n’umukobwa babyaranye, nkore iki ?

Yanditswe kuwa 30-04-2018 Saa 12 : 37

Ndubatse mfite umwana umwe ntateganya gukurikiza bitewe n’ikibazo ngiye kubabwira mukangira inama nka bagenzi banjye :

Nashakanye n’umugabo wanjye muri 2014, twabaga mu nzu y’ubukode muri Kigali ariko tuza kubaka i Nyamata twimukirayo ubu niho dutuye.
Nyuma y’amezi ane dushyingiwe mabukwe yaje kudusura ararara bukeye twiriranwa mu rugo umugabo yagiye ku kazi nuko mukecuru turaganira kera kabaye aza kumbaza niba umuhungu we yaba yarambwiye iby’umwana yabyaye mbere y’uko tubana, nabuze icyo musubiza ndamwikiriza, nawe ati rwose mwana wa ntuzagire ikibazo nyina w’uriya umwana aramurera ntazamuzana hano vuba, ndamwikiriza twikomereza ibindi, ariko mu by’ukuri ntabwo umugabo wanjye yigeze ambwira ko afite uwo mwana.

Mukecuru yaratashye natwe dukomeza ubuzima busanzwe, nirindaga icyatuma amenya ko nzi iby’uwo umwana, maze kubyara umwana wa mbere, naratashye mvuye kwa muganga nsanga yasinze cyane, mu rugo hari abagabo benshi bari gusangira, bamaze gutaha araza mu cyumba nari ndimo arambwira ngo cheri umbyariye umukobwa mwiza, ndakumenyesha ko aje asanga umuhungu musaza we, ntabwo wari ubizi ariko uyu niwo mwanya wo kubimenya, bityo rero nkaba ngusaba ko ibyo kongera kubyara vuba utabitekereza kuko aba bombi bagomba kubanza bakarangiza primaire, ubwo nusama indi uzambwira uwayiguteye.

Kuva uwo munsi yatahaga bukeye namubaza aho yaraye akambwira ko ari mu kabari, bityo bityo… natangiye ubuzima bwo kuntuka buri munsi ntacyo ampoye, kunyima icyo nkeneye mu rugo, muri macye arahinduka cyane ku buryo yamaraga n’iminsi adataha, inzara ikanyica n’umwana,umushyitsi yansura nkabura icyo muzimanira kandi ndi mu rugo rugaragara nk’urwifashije… naje kumenya ko yabaga yagiye kwa nyina w’umwana mukuru.

Muri make rero basomyi bagenzi banjye ndabizi harimo abanduta n’abandusha inararibonye mu rugo, ubu mbayeho mu ubuzima bubi pe ! Na famille ye ikunda uwo babyaranye mbere, mporana ubwoba kuko aracyari iwabo ntarashaka, dore ko hari igihe umugabo ambwira ngo uwo umukobwa yamugurije amafranga twari tuyakeneye ngatuza kuko jye ntayo ninjiza nirirwa mu rugo.

Hari igihe numva nakwigendera n’umwana wanjye, Hari igihe numva namutorera abantu ariko nkabona byanteranya na famille ye ndetse n’incuti zacu… muri make ngayo nguko nimwe nagira mumfashe.

Niba nawe ufite ikibazo ushaka kugisha inama cyangwa ushaka kuduha ubuhamya twandikire kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • ibyo bintu biroroshye niba ukijijwe ufite imbaraga zo guhagarika relation y’umugabo wawe n’uwo mukobwa mu masengesho. Hari imbaraga zidasanzwe mu Izina rya Yesu iyo uri umwana w’Imana. wowe uzasenge ubihagarike mu kwizera.
    kuba bafitanye umwana, kuba akurusha amafaranga, kuba famille ye imukunda, kuba atarashaka, mbese izo mpamvu zose utanga, ntago birusha imbaraga kuba uri umwana w’Imana, warasezeranye nawe kandi uwo mukobwa yari ahari, kuba uri umwe n’umugabo wawe, kuba urugo ari urwawe ukaba uhafite ububasha kurenza undi muntu uwo ariwe wese. rero izere Yesu niba utaramwizera umwakire mu buzima bwawe, ubundi uhagarare ku byo Ijambo ry’Imana rivuga. dore ari jye uko nasenga :

    ndahagarika umubano w’uyu mukobwa n’umugabo wanjye mu izina rya yesu, ndirukana umwuka w’irari n ;ubusambanyi uri inyuma yibyo bakora Mu izina rya Yesu, ndavumye iyi relation ntikomeze gutera imbere ahubwo isubire inyuma kugeza ihagaze burundu mu izina rya Yesu, nkuko abubakaga tour de babel babusanije indimi ntibumvikane kuko batubakaga ibyo Imana ishaka niko mbateje kunyuranya imvugo muri uyu mubano wabo udaturutse ku Mana ntibakomeze kumvikana. nkuko Ijambo ry’Imana rivuga ngo " nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka," niko natuye intsinzi kuri uru uyu mubano wahagurukiye kundwanya. mu izina rya Yesu
    ndasabira ubwenge umugabo wanjye buva ku mana, buri pure, ndamusabira kumenya agakiza akava mu mwijima. ni uko nasenga kandi niko mpora nsenga kandi bigapfa pe umukobwa wese yewe n’umugabo mbona ugira inama mbi umugabo wanjye nabyo ndabisengera nkabihagarika kandi birahagarara.

    hanyuma ubundi wirinde kumuha uburyo bwo kukubwira nabi, niba abikora ntacyo ukoze ujye ubisengera nabyo mbere y’uko ataha, usabe Imana amahoro adatangwa n’isi.
    Gusa na none wibuke ko umugabo wawe agomba kwishyura minerval y’umwana wenda n’ibindi bikenewe ku mwana, usabe Imana ajye ayanyuza kuri bank cg momo batabonanye n’uwo mukobwa.
    Usabire umugisha uwo mukobwa no kubona uwo babana.

  • Mwiriwe bavandimwe mbere mbanje gushima uyumuntu mwiza kandi wukristu u undi nuku umu tu akwiye gusenga utufuriza ukwanga ikibi ahubwo ukamusabira umugisha kumana nukuvuga ngo iri sengesho ririmo ubwenjye kandi rigera kumana pe
    uwo mubyeyi rero nabigenze gutyo kuko kwiha ruband a nta muti uvamo ,kandi nubwo yaza akagutukira ubusa nawe azageraho isoni zimwice ahubwo icyo nakwongeraho najya agutuka uguhoye ubusa ujye umubwira uti MUGBABOMWIZA NKUKNDA KANDI NZAKUNDA MURAKOZE hanyuma nimjya kuryama umusabe uti basi reka dusenge NI YANGA uti basi nyemerera njye nsenge nakwemerera ujye usenga ushyizemo ubwenjye bwinshi nta nshyuro ,ariko ujye witsa uti MANA NDAGUSHIRA KO WAMPAYE U UGABO MWIZA NKUNDA KANDI UFITE IGIKUNDIRO MURI SOCIETE IRI JAMBO RIZAMUKORA KUMUTIMA HANYUMA WONGERE WIRYAMIRE .NA MUGITONDO BIBE UKO KANDI UZAMUKURURE UMUGEZE MURUISENGERO SHA NAHAVA ATAFASHIJWE AKAGUSABA IMBABAZI UZANGAYE PE murakoze kdi nibyiza kugisha Inama bituma udafata icyemoezo giohubutse naho kubibwira abantu nikosa ribi none se mujya gukundanana mwigee mutora abagabo ?ntibyaye mwibanaga mukabinoza nyuma mukabibwira abandi ?uko ninako iyabahuje ariyo mugomba kwizera .

    kandi nubwo bigora kwihangana sibyiza gusenya biravuna uhora utishimye naho u undi uwo nubwo amushuka akamurarana ntabwoarimuwe airiba nawe um utima umucira urubanza nako ibombi bazi neza ko icyo bakora ari ikintu kibi.burya no munzira agenda adafite amahoro mumutima niyo mpamvu iyo witonze akomeza kubura amahoro mumutima akazbivamo njye nzi neza ko nyuma yamzi make azapfukama imbere yawe agusabe imbabazi ,ikindi kandi wowe garagza urukundo cyane umukorereikintu kiza cyose umukorere isuku kumnyenda ye yose uyutere ipaso umutegurira kumeza bidasanzwe umugabnirize neza nyuma nubona asetse ujyumubaza uti ndashako kukubaza ijambo rikomeye ubwo umuteguz kare nyuma umutima uzamurya agende yayhauze ibyo biyoga kugirango ataz kubura icyo akubwira nyuma naza uti njye bimaze kundenga uti numva ngukunda kurusha turi muri fiancaller uti ibyo bintu ni ibik ?SHA UZAMBWIRA PE .MURAKOZE MUGIRE IBHE BYIZA GUSA NTAKUNTU TWAZAMENYA NYUMA UKO BYAGENZE.

  • Madame rero ugomba guhitamo icyo ushaka ukamenya n’umwanya wawe muri urwo rugo.
    Njyewe ndumva kuri ubu ufite ihungabana riturutse ku mugabo washatse ndetse n’umuryango we wose. Nyagasani si abantu beza, uhereye kuri nyina kugeza kuri we. udafite ihungabana ntabwo wakwemera kubaho muri ubwo buryo, ngo ube urimo kurerera umwana wawe mu muryango nkuwo. bagushyize hasi ku buryo ufitiye ishyari umuntu utagombye kurigirira. niba atunze aramaze, niba yarabyaye umuhungu aramaze, niba umugabo wawe ariwe ashaka azamusange nyuma yo kuguha indishyi yo kukwicira ubuzima nkana. ubu nibwo bugome ntabasha kubabarira njye.

    - nyina ntiyagombaga kuza kukubwira ibyo umuhungu we yakoze mu buryo bugutegeka kubyemera. niba bakunda uwo mukobwa se kuki atari we bamushyingiye ? kuba bakwereka ko bakunda uwo mukobwa kandi uri umukazana wabo w’isezerano nta bumuntu burimo.

    - uwo wita umugabo wawe(umbabarire nta mugabo witwara utyo) mwashakanye mukundanye byagenze bite ngo areke kubana nuwo babyaranye mbere abe ari wowe ashaka ?
    njye byangora kubabarira umuntu wampishe ko afite umwana yabyaye ntaramumenya. kuko ubundi bibaho kandi ntacyo bitwaye. ariko se yari afite mpamvu ki yo kubiguhisha kandi mundinde ibyo kukubwira ngo yagira ngo utamwanga kuko nta rukundo akwereka.

    uwo mukobwa ibyo akora cg adakora ntibikureba kuko ntasezerano mufitanye ndetse ntukanabyiteho. umugabo natangir akumuvuga jya umubisa.

    arinjye nababisa nkirerera umwana wanjye mu mahoro. nizere ko urimo kuboneza urubyaro kuko nta kugira ngo ubyare undi mwana ubana n’umuntu nkuwo. none se ni uwuhe mwanya ufite muri uwo muryago, ni ikihe cyerekezo kubana nuwo mugabo birimo guha ubuzima bawe, ni iki akumariye kandi amariye n’umwana wawe wavuga ?

    ariko niba ushaka kuhaguma :

    - tangira ushake akazi cg ubundi buryo bwagufasha kwitunga no gutunga umwana wawe. izo ncyuro zuko udakora ziveho. shaka akazi nukabona uzabwire umugabo igihe uzatangirira gusa. hanyuma buri wese amenye inshingano ze ku bijyanye no gutunga urugo.
    - umwicaze umubwire ko ibyo kugutuka abireka kuko atari urugero rwiza aha umwana. kandi rwose ko utazabyemera.
    - inkuru zuwo mugore wundi uziyame ah zituruka hose, ubyirengangize pe nubwo bigoye. kuko ni ibyo kugushengura umutima gusa.
    - ukore gahunda zawe nkumugore ushoboye umugabo umwihorere yiruke ku byamusize.

    kumutorera abantu se byabateranya nabandi gute ? ndumva wabikora ariko ukabahitamo neza. ubwo si ubuzima urimo. ni uwo mwashakanye ugomba kugira isoni si wowe.

  • umwa muvandi hamwe no gusenga cg usabe ababishoboye bagusengere kuko twese ntitugira imbaraga zingana zo gusenga kandi hari igihe binakunanira bitewe nibibazo wifitiye.
    gerageza wagure ibitekerezo ushaka icyo wakora kugirango ujye ugira icyo wikemurira nawe ubwawe. umugabo wawe mwihorere umuhe amahoro ibyo aguhaye ubyakire uko biri. tekereza nkaho mwamushatse muri babiri kandi mumukeneye kimwe. nubona akomeje kumukurutisha uzamusabe abe ariwe babana wowe amategeko akugenere ikigukwiye wibesheho ntampamvu yo kutakwitaho kandi yarakuzanye mu rwe gusa uzagire umuntu wa famille uganiriza amarangamutima yawe kuko niba ubayeho nabi ukabigumana wenyine byakuvuna. gira amahoro

  • Senga Imana, niyo ihindura amateka, yahindura amateka y’urugo rwawe ukanezerwa.

  • Burya mu buzima habaho ibigeragezo ariko buri kintu duhura nacyo iyo ukitwayemo neza kigusigira isomo .ari wowe uri mu kizamini cy,ubuzima hamwe na bwana wawe kuko ntazi ibyo arimo .wowe kuko watse impanuro reka nkubwire .shaka akazi kuko uwo mukobwa babyaranye yakanze aho ababara kuko yumvaga aremerewe no kukwitaho nk,umwana bituma agusuzugura .cisha make umwibutse bimwe yagukundiye qualites wamwerekaga ko afite uzimwibutse utamucyurira hagati aho ushakisha akazi .kuko icyatumye aguhitamo agasiga uwo babyaranye nticyahindutse.mwerere imbuto wa mwana we umwakire nka bwana iwe ihangane wiyibagize ko aba yakuzengereje umusekere umutunganyirize buri kimwe cyose.ubiganirize umuvandimwe wawe kugirango akuruhure.ubundi umusabe ko musenga koko hamwe unashimire Imana ko yamuguhayeyumva.courage

  • Gusenga ni byiza ni na ngombwa ariko hari icyo ukwiye gukora muri ibyo byose aricyo kwihesha agaciro. Yagushatse asize uwo mugore niyemere rero ko ari wowe nyiri urugo. Imyitwarire ye n’umuryango we niwe ikwiye gutera ipfunwe si wowe kuko nta ruhare uyifitemo.

    Nk’uko abandi babivuze shaka icyo ukora kiguha amafaranga areke kumva ko ariwe ukugize kuburyo yabishatse wanabwirirwa cyangwa ukaburara.Aho kumubwira amagambo y’uburyarya ngo ni umugabo w’igitangaza musabe akanya mwicare muganire umubwire ikikuri ku mutima. Gerageza urebe ko hari icyo waramira ariko nubona byanze adahinduka uzazibukire hato utazicwa n’agahinda cyangwa bakaba banakugirira nabi.

  • Ihangana maama, Nkuko babivuze umuti ni ugusenga. Naho kubiganira numugabo nagukundira byaba ari amahirwe kuko mwene uwo aba yarararutse nta haniro. Ikibuzo cyane muri iki gihe ni ibiganiro mu ngo ngo buri wese atege amatwi mugenzi we. Senga Imana inzaratsi za mbere zikomeye ni amasengesho

  • Birambabaje abakugira inama yo gusenga ni byiza,ariko burya uko dusenze ntago ariko dusubizwa no gusenga bisaba izindi mbaraga kuko mu bisubizo by’Imana harimo YEGO,TEGEREZA,OYA. Icyambere banza urebe niba wenda mu kubana nawe utara mupapuye uwo babyaranye akaba ari ingaruka z’ibyo wakoze.Niwisuzuma ukabona uri umwere icyo wakora ni UGUSHAKISHA AKAZI,naho kaba kaguhemba 50mll ariko uve murugo.Ikindi niba ushaka kubaka gerageza umwerere imbuto.Ntukajye umucyurira uwo mwana. Ubundi ujye ukunda kujya mu materaniro ya ba maman

  • Salut njye ndemeranya nuwakugiriye inama yo gusenga akaguha nurugero rwisengesho wasengamo kuko hamwe na Yesu turabatsinzi gusa wowe senga Imana muri byose usengere igikundiro muri famille yumugabo ubakunde kandi ubabarire kandi numutware wawe umubabarire Usabe Imana iguhe imbaraga zo kubabarira nubwo ataba yazigusabye ibi bizatuma wumva utuje nanaza aho kumwakirana uburakari ahubwo umwakirane ineza wuzuze inshingano zawe zo kumwitaho nubwo we akubabaza ni wowe mwasezeranye kandi uwo mukobwa yarahari wikwemera ko amugutwara bohoza urugo rwawe mwisengesho ntakinanira Imana kandi Satan yaratsinzwe courrage ma

  • ariko rwose abagore turikunda ngo nabohoze umugabo we ubu se uwo mukobwa watewe inda we ntahoze ? uzi gutwita ukabyarira iwanyu uwayiguteye aryamanye n’umugore we bameze neza ? icya mbere uyu mugore wabyariye iwabo ashobora kutazabona undi niyo mpamvu akoresha strategic zose ngo amugarure mu rukundo. yanamutwara da none se yagiye kumutera inda atamubwiye ko amukunda ? iki ni ikibazo kiba cyaje mu muryango njye nabicaza hamwe tukaganira bombi agahitamo pe ari njye nawe ? yanyanga amategeko akadutanya agasanga uwo umutima we wishimiye. cg ushobora no kwemera ko azajya amufasha ku buryo mwemeranyijweho ubundi ugatuza.

    erega bavandi abenshi muri twe bashatse baratwise mbere yo kubana bitewe naho isi igeze ese iyo yanga ko mubana cg mugatwita muri 2 biba bimeze bite ? njye mbona iki kibazo tuzagifata nk’ibisanzwe ahubwo tukiga kwiyakira imana yabishaka ikagukura muri ako kaga. kuko umugabo uburyo ateye usibye ibyo kwiyubaha ubundi bahora barebuza abagore n’abakobwa iyo abonye opportunity arabirangiza rwose. ingero uzarebe iyo uri mu modoka, mu kazi, mu makwe,....
    inama rero niba ikibazo cyaje mu muryango mwicare mugishakire umuti mwembi kandi ntiwumve ko ibyawe aribyo byumvikana nubonautanyuzwe uzamureke wirwarize.

  • Muvandimwe ndakumva ntiworohewe wakomeretse mumutima.Ariko siyo maherezo.
    Wowe senga,wongere usenge,kunda umugabo wawe.mugaragarize urukundo no guca bugufi kurushaho.Muteze Imana.ujye wirinda kumucyurira.Hanyuma rero iyo famille ikwanga nayo yiteze amasengesho nibaza kugusura ujye ubakira neza ubasekere ubereke ko ntakibazo ubafiteho.Nihagira ugira ikibazo akakibatura ntuzangire umugabo wawe kugikemura.Ahubwo nibiba ngombwa ujye umwibutsa.Ndakurahiye nyuma yigihe bazabonako bibeshye bakugarukire,bagukunde,bakuvuge neza,bagutangire ubuhamya,uhunduke umukazana mwiza.wowe kora ibintu bucece ufatanyije namasengesho.Ujye wirinda kuviugira hejuru igihe haricyo utumvikanyeho numugabo.Nakubwira nabi muri muri salon ukumva byagutera kuvugira hejuru ujye uhaguruka ujye mucyumba usenge.Nakubwira nabi muri mucyumba ujye usohoka ujye muri salon ugaruke yatuje.Senga.ubundi umwubahe nubwo yaba arumunyamafuti azakugarukira.Abagabo bakunda ibyubahiro.
    Ntiwibagirwe kumutegurira imyenda,kumutegurira indyo akunda,kumusekera,kugira isuku yaba kuri wowe no munzu cyane cyane mucyumba cyanyu.Najye maze gushaka nagize ikibazo cya belle famille banteranya,bambeshyera... ariko ubu ninjye mwana,nijye mukazana mwiza,inama za famille ntahari ntibaba bishimye...

    Ngaho bonne chance uzatubwira uko byagenze.

  • Muraho neza basomyi, yewe ibi rero biri henshi gusa kubana nabyo ntibyoroshye pe bisaba kugira imbaraga zitari iza kimuntu. Gusa wisuzume nawe niba koko ukunda uwo mugabo by ukuri nusanga umukunda uzabona uburyo bwinshi bwo kumuganiriza kd wabanje isengesho icyo gihe kubera uba uhamanya n umutima wawe koko kd wabisabiye icyo kiganiro ni NYAGASANI ukiyobora niba rero udakunda by ukuri uwo mugabo burigihe uzajya ubona ibibi bye.
    Isuzume kd Nyagasani agenderere ingo zacu njye mbabazwa n abana bakurira muri iyo mibereho itagira kganira ,guseka , kwishima nukuri turaga abana bacu ibintu bibi peee

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe