Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Umuceri urimo inanasi

Umuceri urimo inanasi

Yanditswe kuwa 29-04-2018 Saa 22 : 03

Uyu muceri witwa Hawaiian rice ukaba uba urimo inanasi, kuwuteka ntibigoye kuko dukoresha ibikoresho bisanzwe mu birungo dukoresha buri munsi.
Ugiye gutegurira abantu 3

Ibikoresho :

  1. Imuceri utogosheje 300g
  2. Igitunguru cy’umutuku 1
  3. Poivron 1
  4. Jambo 100g
  5. Amashaza ahiye agakombe1
  6. Inanasi igipande 1
  7. Karoti zitogosheje 2
  8. Amagi ahiye 3
  9. Olive oil
  10. Soy sauce
  11. Umunyu

Uko bitegurwa

  • Kata inanasi udupande duto nk’utwo barya
  • Kata za carotts
  • Tegura jambo cyangwa inkoko bitewe n’icyo ukunda nayo ibe ihiye
  • Shyira amavuta ku muriro ushyiremo ibirungo ukurikizeho karoti
  • Shyiramo Jambo cyangwa inkoko bitewe n’icyo wakoresheje
  • Shyiramo umuceri wahiye
  • Shyiramo amashaza
  • Shyiramo amagi
  • Kurikizaho twa dupande tw’inanasi
  • Uherutsa Soya sauce bimaze gushya
  • Hita ubyarura bigishyushye

Violette

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe