Ahabanza » Umuryango » Urugo » Uburyo bwo gucyemura amakimbirane mu bashakanye

Uburyo bwo gucyemura amakimbirane mu bashakanye

Yanditswe kuwa 30-04-2018 Saa 02 : 22

Akenshi mu muryango habonekamo amakimbirane bitewe no kutumva ibintu kumwe, kutava ku izima no guhora umwe mu babana atekereza ko ariwe ubona ibintu neza kandi ariwe ushyira mu gaciro wenyine bikazahaza umuryango.

Amakimbirane yose siko aba ari mabi mu muryango kuko ku rwego runaka ashobora guhwitura imyitwarire itari myiza ariko iyo arenze urugero cg bene umuryango bakabyitwaramo nabi ashobora gusenya

Gukemura amakimbirane ni byiza kandi bifite akamaro mu muryango byomora ibikomere biruta gukosoza ikosa irindi.

Tugiye kureba ibintu 8 wakwitaho ushaka gukemura amakimbirane mu muryango :

1.Kumva neza imitere y’ikibazo no kugiha imipaka
Abantu benshi bahorana amakimbirane kubera kutamenya icyo uwo mubana akunda cg yanga, kutamenya uburemere bw’ikosa runaka n’ingaruka rimugiraho.

2.Kumva ko mugenzi wawe nawe ari umuntu yakosa
Akenshi biroroha kuremererwa n’ikosa rya mugenzi wawe ukumva ko iryawe ari ibisanzwe atari grave, ariko rwose jya uca bugufi wumve ko kuba yakosheje bitavuze ko akwanga.
Wowe tekereza ko ikitagenda gishobora guhinduka kandi ukabimufashamo.

3.Kumenya igihe cyo kugira icyo uvuga
Uburyo buboneye nko kubaza mbere yo gushinja no kwemeza amakosa mugenzi wawe, kutamubwira akaminuramuhini hirindwa ko yakwihagararaho bikabyara intonganya, kutavangitiranya ikosa ryakozwe n’ayakozwe kera.

4.Gutega amatwi
Ni byiza kandi kugira umuco wo gutega amatwi mugenzi wawe ukishyira mu mwanya we igihe ari kukubwira ibyerekeye ikosa yakoze.

5.Kugaragaza ibyifuzo bya buri ruhande no kugerageza ibisubizo bishoboka
Iyi ni intambwe y’ingirakamaro kubagize umuryango kuko aho guhangana buri wese agaragaza inyungu abifitemo ; aho kwivovota buri wese asobanura neza icyo ashaka n’uburyo yumva bimuvuna ; buri wese akagaraza ibisubizo bishoboka

6. Kwirinda kurema ihangana
Ntukumveko umwanzuro wifuza ariwo wafatwa ukagenderwaho, Ibyiza nuko mwese mureba igifitiye umumaro umuryango wanyu mukakigira nyambere.

7.Gufata umwanzuro
Umwanzuro ugomba gushingira ku nyungu z’umuryango igisubizo cyumvikanyweho na bose.
Iyo intambwe ikurikirwa no kubungabunga ibyumvikanweho mu akwanga ko bizongera.

8.Kubabarira
Ni byiza gutinda ku byiza bya mugenzi wawe aho kwita kubibi bye kuko iyo uhora umutekerezaho bibi uhora umubona mu isura ushaka kumubonamo, urababarira kandi ukirinda guhora ubimwibutsa.

Violette
photos : google

Ibitekerezo byanyu

  • communication hagati yabashakanye iyo itameze neza cyangwa ntayo urugo ruba rwasenyutse
    Urugo rugendera ku mabwire narwo haba ku Mugabo cyangwa umugore narwo ruba ruri mu manegeka kuko hazamo nabanyeshyari bashaka gusenya
    Kwirinda gukinisha kugira inkundo nyinshi zo ku ruhande kuko bituma urugera mu rugo ruba ruke kandi ari rwo rwubaka

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe